Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda cyatangije gahunda yihariye igamije gukemura burundu ikibazo cy’abantu batunze ibinyabiziga bitanditse mu mazina yabo, binyuze mu ihererekanya ryemewe rizwi nka ‘mutation’. Abatarabyubahiriza bahawe igihe ntarengwa kizageza ku wa 28 Gashyantare 2026, nyuma yaho hakazakurikiraho ibihano bikomeye birimo no kwamburwa ibyo binyabiziga.
Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 26 Mutarama 2026, ikaba izamara ukwezi kumwe, mu rwego rwo guha amahirwe ya nyuma abafite ibibazo bya mutation kugira ngo bikemuke mu mahoro, nta bihano byihuse. RRA igaragaza ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko umubare w’abantu batunze ibinyabiziga batabyandikishije mu mazina yabo ukomeje kwiyongera.
Amategeko ateganya ko ihererekanya ry’ikinyabiziga rigomba gukorwa mu gihe kitarenze iminsi umunani nyuma y’uko kigurishijwe, giherewe cyangwa kivuye ku muntu umwe kijya ku wundi. Icyakora, RRA ivuga ko hari abantu benshi bamaze imyaka n’imyaka batarigeze bubahiriza iri tegeko, bigateza ibibazo mu misoro, mu muhanda no mu mutekano rusange.
Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yasobanuye ko impamvu zituma mutation itinda zitandukanye. Muri zo harimo abagurisha bafite imisoro batarishyura, abagurisha bagiye mu mahanga, abitabye Imana batarakoze mutation, cyangwa se abagurishijwe batakiboneka.
Uwitonze yavuze ko RRA yashyizeho umurongo mushya wo gukemura izo mbogamizi zose, asaba abafite ibibazo nk’ibyo kugana abakozi b’iki kigo bakabafasha muri iki gihe cyihariye. Yashimangiye ko n’aho uwagurishijwe cyangwa uwagurishije ataboneka, hashyizweho uburyo bwihariye bwo gukora mutation atari ahari, bityo nta muntu uzongera kwitwaza impamvu yo kutabikora.
Yagize ati: “Nta nzitizi n’imwe izatuma uwifuza gukora mutation atayikora. Twashyizeho ibisubizo ku bibazo byari bisanzwe bituma ihererekanya ritinda.”
Mu rwego rwo kwihutisha serivisi, RRA yatangaje ko abakozi bayo bazakorera iminsi itandatu mu cyumweru, kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatandatu. By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ahakorerwa hafi 70% by’ihererekanya ry’ibinyabiziga mu gihugu, hiyongereye ahantu hatatu hashya ho kwakirira abakora mutation ari ho i Rebero kuri Canal Olympia, i Gikondo ndetse no kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, hiyongera ku hantu hasanzwe.
No mu ntara, serivisi zo gukora mutation zizajya zitangwa iminsi yose uretse ku Cyumweru, mu rwego rwo korohereza abaturage batuye kure y’imijyi. RRA yanongereye cyane umubare w’abakozi bakora izi serivisi, aho bakubwe inshuro icumi ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.
Kugeza ubu, RRA igaragaza ko abantu bagera ku 160,000 bamaze kugana iki kigo bafite ibibazo bya mutation, muri bo abarenga 60,000 bakaba bamaze kubona ibisubizo. Mu bandi, hari abafite imbogamizi zisaba kubanza gukemurwa ariko nabo bakaba bari mu murongo wo gufashwa.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku itariki ya 27 Mutarama 2026, Uwitonze Jean Paulin yavuze ko mu bantu barenga ibihumbi 16 bamaze gusaba mutation muri iyi gahunda nshya, abarenga ibihumbi bitatu nta mbogamizi bafite bazahita bahabwa serivisi, mu gihe abandi bafite ibibazo byihariye barimo gufashwa kubikemura.
Yongeyeho ko nta rwitwazo ruzemerwa nyuma y’igihe ntarengwa, kuko n’ibibazo byaterwaga no kubura umwe mu bagize uruhare mu ihererekanya, nko kuba yarapfuye cyangwa yaragiye mu mahanga, byahawe umurongo RRA ikabikurikirana ku giti cyayo.
Ubusabe bwa mutation bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho usaba ahabwa umunsi wo kwitaba. Kuri moto, hakwa amafaranga 30,000 Frw mu gihe ku modoka ari 60,000 Frw, ayo mafaranga akaba ashobora kwishyurwa n’impande zombi cyangwa uruhande rumwe bitewe n’ubwumvikane bwabo.
RRA igaragaza kandi ko ihererekanya rikorwa habanje kurebwa niba ikinyabiziga nta kirarane cy’umusoro gifite, kuko nta mutation ishobora gukorwa ku kinyabiziga gifite ideni ry’imisoro ritarishyurwa.
Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, umuvugizi wayo ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko kudakora mutation ku gihe biteza ibibazo bikomeye mu muhanda no mu iperereza ry’ibyaha. Yagaragaje ko amande yo mu muhanda akenshi yandikwa ku muntu utari nyir’ikinyabiziga, bigateza amakimbirane n’akarengane.
ACP Rutikanga yavuze ko hari ibinyabiziga, cyane cyane moto, byagiye bitwarwa n’abantu benshi nta hererekanya ryigeze rikorwa, ku buryo bigora Polisi kumenya uwo ibaza amakosa. Yatanze urugero rwa moto ishobora gufatwa itwawe n’umuntu wa gatanu ariko ikaba ikiri mu mazina y’uwayiguze bwa mbere.
Yongeyeho ko hari n’abantu babyuririraho bagakora impanuka cyangwa amakosa akomeye bakiruka, bazi ko ikinyabiziga kitabanditseho bityo bikagorana kubakurikirana.
Polisi y’u Rwanda yashishikarije abaturage gukoresha aya mahirwe bahawe, kuko mu gihe kiri imbere hazashyirwaho amabwiriza mashya arimo ibihano bikomeye kurushaho ku batunze ibinyabiziga bitanditse mu buryo bwemewe, birimo gufatira no kwambura ibinyabiziga.
RRA na Polisi byombi byemeza ko iyi gahunda igamije kurengera abaturage, kunoza imicungire y’imisoro, guteza imbere umutekano wo mu muhanda no gukumira ibyaha bikorerwa hifashishijwe ibinyabiziga bitanditse mu mazina yabyo nyakuri.
Abaturage barasabwa kudategereza umunsi wa nyuma, ahubwo bakihutira kugana RRA bakitabira iyi gahunda yihariye mbere y’uko igihe ntarengwa kigera, kuko nyuma yaho amategeko azubahirizwa nta kindi cyitwazo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



