Mu minsi ishize, amakuru aturuka mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba agaragaza impungenge zikomeye ku bikorwa bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, hamwe n’u Burundi ku buyobozi bwa Evariste Ndayishimiye, mu rwego rwo guhindura imiterere y’umutekano mu karere ndetse no guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ibi byatangajwe ku rubuga rwa X n’umusesenguzi wa Politiki y’akarere, Dr. Dash, aho yavuze ko hari gahunda yo guhindura izina ry’umutwe wa FDLR rikaba FCLR (Front Commun de la Libération du Rwanda).
Umuyobozi w’uyu mutwe mushya azaba ari jean luc habyarimana, umwana wa Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda akaba azwi nk’umwe mu bategetsi bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Dr. Dash avuga ko intego nyamukuru ari “kurangiza ibyo Habyarimana atarangije,” bikagaragaza ko iyi gahunda ishaka gukomeza ibikorwa byo guhungabanya igihugu cy’u Rwanda.
Amakuru avuga ko ibikorwa byo kwiyandikisha no gushaka abayoboke byatangiriye mu Burundi, aho abasore n’abakobwa bashishikarizwa kwemera inyigisho zishingiye ku bwoko bw’Abahutu. Hateganyijwe no kwinjizwa mo imitwe yose y’abasirikare ishobora gushyigikira iyi gahunda muri RDC, kugira ngo bateze imbere ibikorwa by’ivanguramoko, kimwe n’imitwe nka Wazalendo, igizwe n’amatsinda arenga 190 y’ingabo z’imitwe itandukanye.
Ku rundi ruhande, Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye mu bihe bitandukanye bagiye bavuga mu itangazamakuru ko baharanira guhindura ubutegetsi mu Rwanda.
Muri Mutarama 2024, Ndayishimiye yavuze ko yiteguye gufasha urubyiruko rw’u Rwanda “kwibohora,” avuga ko ikibazo ari abayobozi b’igihugu. Tshisekedi nawe mu mpera za 2024 yashimangiye ko azakora ibishoboka byose kugira ngo abone igihe gihagije cyo gushyira mu bikorwa imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukuraho ubutegetsi buriho.
Ubufatanye bwa gisirikare burakomeje, aho ingabo zirenga 20,000 z’u Burundi zifatanya n’ingabo za RDC (FARDC) ndetse n’umutwe wa FDLR mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ibi byongera impungenge ku mutekano w’Akarere, mu gihe u Rwanda rwiyemeje kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage barwo.
Nubwo habaye amasezerano y’amahoro i Washington mu mpera za 2025, impande zombi zirasigara zishinjanya kutayubahiriza. Tshisekedi ashinja u Rwanda gutera muri Kivu y’Amajyepfo, mu gihe u Rwanda rugaragaza ko RDC n’u Burundi bakomeje gufatanya mu bikorwa by’ivangura cyane cyane ku bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Abasesenguzi b’akarere bavuga ko iyi gahunda ishobora guhungabanya cyane umutekano, ariko ko kuba u Rwanda rufite amakuru yose y’ibiri gukorwa ari intambwe ikomeye mu kuyikumira. Kuba hari uburyo bunoze bwo kumenya ibikorwa byose, uburyo bw’itumanaho n’amafaranga byinjira muri iyi gahunda, bizatuma amaherezo, u Rwanda rukomeze gucunga amahoro n’umutekano w’abaturage barwo.
Mu gihe ubu buryo bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bukomeje kugeragezwa, Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kuryama bagasinzira, ashimangira ko ibikorwa byo gutera u Rwanda bitazagera ku ntego zabo mu gihe Ingabo z’Igihugu n’abaturage bateguwe guhangana n’icyashaka guhungabanya amahoro.
Perezida Kagame yabitangaje ku wa kabiri tariki ya 09 Nyakanga 2024, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo gusura indacye yarimo umuyobozi w’Ingabo za RPA ku Mulindi.
Muri icyo kiganiro, Kagame yasobanuriye abanyamakuru ko ubutumwa bwe bwo “kuryama bagasinzira” bugamije guhumuriza Abanyarwanda ko umutekano wabo urinzwe, kandi ko badakwiye guhangayikishwa n’ibivugwa n’ibihugu byigamba gutera u Rwanda.
Yagize ati: “Ubutumwa muryame musinzire kwari uguhumuriza abantu ariko nanone Intare mwari mwayibona, muzayirebe uhora usanga isa n’isinziriye ariko burya ntisinziriye; niyo ukandagiye irabyuka ariko ikindi gihe iba isinziriye.”
Kagame yanenze abirirwa basakuza bavuga ko bazatera u Rwanda, avuga ko atari ukuri kuko aba bose bahura n’akaga kandi ibikorwa byabo bigamije gusa kurangaza abantu. Yongeye ashimangira ko Abanyarwanda bagomba kuba maso, ariko kandi bakaryama bagasinzira, bakazirinda guha agaciro ibivugwa n’abanenga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

