Umugabo w’Umurusiya wahimbwe akazina ka “Balthazar” kubera ibikorwa bye, ari gushakishwa n’inzego z’umutekano mu bihugu bitandukanye bya Afurika nyuma yo gukekwaho gusambanya abagore n’abakobwa benshi, akabafata amashusho y’ubwambure bwabo, hanyuma akayakwirakwiza atabiherewe uburenganzira.
Uyu mugabo bivugwa ko yari amaze igihe azenguruka ibihugu birimo Afurika y’Epfo, Ghana, Kenya na Madagascar, aho ibikorwa bye byateje impungenge zikomeye ku mutekano n’uburenganzira bw’abagore.
Polisi ya Ghana yamaze gushyiraho impapuro zo kumuta muri yombi, imukurikiranyeho ibyaha byo gufata amashusho abagore yakoranye na bo imibonano mpuzabitsina atabanje kubyemererwa no kuyakwirakwiza.
Minisiteri y’Uburinganire, Abana n’Imibereho Myiza muri Ghana yasohoye itangazo ryamagana ibyo bikorwa, ivuga ko byarenze ku burenganzira bw’abagore ndetse bikaba bishobora no kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo bwo mu mutwe no mu mibereho rusange. Iyi Minisiteri kandi yemeje ko nubwo amakuru agaragaza ko yamaze kuva muri Ghana, bidakuraho inshingano zo kumukurikirana no kumushyikiriza ubutabera.
Amakuru atangwa n’abayobozi n’abatangabuhamya avuga ko uyu mugabo yakoresheje amayeri yo kwegera abagore mu duce duhurira mo abantu benshi, akababwira amagambo yo kubashimagiza, akabasaba nimero za telefoni, hanyuma mu gihe gito akabashuka bakajyana aho acumbitse.
Muri Ghana honyine, bivugwa ko yaba yararyamanye n’abagore barenga 30, bamwe muri bo bakaba baratangiye gutanga ubuhamya ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza uburyo bafashwe amashusho batabizi cyangwa batabyemereye.
Nyuma yo kuva muri Ghana, amakuru yemeza ko yagiye muri Kenya, aho yagaragaye mu mujyi wa Nairobi agenda mu mihanda no muri za supermarket, akomeza gushaka abagore akoresheje uburyo busa n’ubwo yakoresheje ahandi.
Hari n’aho byavuzwe ko yinjiye mu rusengero, aganira n’umukobwa wari urimo, nyuma akamushuka bagasohokana akamujyana aho yari acumbitse. Ibyo byatumye abaturage n’inzego z’umutekano muri Kenya batangira kumwitaho, nubwo amakuru agaragaza ko yahavuye akomereza urugendo muri Madagascar.
Andi makuru aturuka mu nzego zitandukanye agaragaza ko uyu mugabo yaba asanzwe abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ibintu byarushijeho guteza impungenge ku bagore baba bararyamanye na we batabizi.
Ibi byatumye inzego z’ubuzima n’iz’umutekano zisaba abagore bakeka ko bahuye na we kwihutira kwisuzumisha no kwegera inzego zibishinzwe kugira ngo bahabwe ubufasha.
Kuri ubu, ubuyobozi bwa Ghana bwatangaje ko buri gukorana n’inzego z’umutekano mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo uyu mugabo afatwe, akurikiranwe n’ubutabera ku byaha byinshi akekwaho.
Ibi byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi basaba ibihugu bya Afurika gukaza ingamba zo kurinda abaturage, cyane cyane abagore, no gukurikirana abanyamahanga bashobora kwitwaza ubukerarugendo bagakora ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

