Bad Rama yasohowe nk’umujura mu gitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Amakuru akomeje kuvugisha benshi mu Banyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni ay’uko Bad Rama yakumiriwe mu gitaramo cya Ruti Joel cyabereye muri Leta ya Indiana, ibintu byateje impaka n’amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga.

Icyo gitaramo cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize cyari cyitabiriwe n’Abanyarwanda benshi batuye muri iyo leta no mu nkengero zayo, aho bari baje kwihera ijisho ibikorwa by’umuhanzi Ruti Joel umaze iminsi akora ibitaramo bitandukanye hanze y’u Rwanda.

Abacyitabiriye bavuga ko cyari igitaramo cyaranzwe n’akanyamuneza, cyane cyane bitewe n’abahanzi bagaragaye ku rubyiniro barimo na TMC wamenyekanye cyane mu itsinda rya Dream Boys.

Icyakora, ibyari ibyishimo byavanzwemo n’uruva gusenya ubwo Bad Rama yageraga aho igitaramo cyabereye agasanga atemerewe kwinjira.

Amakuru atangwa n’abari aho avuga ko uyu muhanzi yageze ku marembo y’aho igitaramo cyabereye ari kumwe n’abashinzwe umutekano bane, ariko abateguye igitaramo bamumenyesha ko atemerewe kwinjira, ndetse bamusubiza amatike yari yaguze.

Umunyamakuru wari witabiriye icyo gitaramo yabwiye itangazamakuru ko Bad Rama yasabwe kuva mu nkengero z’aho cyabereye atagize amahirwe yo kukigeramo, ibintu byatumye agenda agaragaza kutishimira uko yakiriwe.

Bad Rama ubwe yagaragaje agahinda kenshi ku byamubayeho, avuga ko yakoze urugendo rurerure anyuze muri leta enye zitandukanye ajya kureba icyo gitaramo, ariko agatungurwa no kwitambikwa ku muryango.

Yavuze ko uburyo yakumiriwe bwatumye yiyumva nk’uwafashwe nk’umujura, ibintu byamukoze ku mutima cyane.

Iki gikorwa kibaye nyuma y’iminsi micye Bad Rama avuzweho kuvuga amagambo atavuzweho rumwe ku Rwanda, ibintu bamwe mu Banyarwanda baba hanze bashobora kuba batarakiriye neza.

Nubwo abateguye igitaramo batatangaje impamvu nyayo y’icyemezo cyo kumukumira, hari abakeka ko byaba bifitanye isano n’ibyo aherutse gutangaza.

Ku rundi ruhande, igitaramo cya Ruti Joel cyakomeje nta nkomyi ku bari bakigiyemo, aho bakomeje gususurutswa n’umuziki n’imbyino, bagaragaza ko bishimiye ibihe byiza bahagiriye nubwo habayeho ayo makimbirane ku ruhande rumwe.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

TMC wamamaye muri Dream Boys yatanze ibyishimo muri iki gitaramo
Chris wamamaye mu itsinda rya Just Family yari yitabiriye iki gitaramo ari kumwe na TMC
Ruti Joel yatanze ibyishimo ku bakunzi be muri Indiana

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui