Mu gihe isi igenda irushaho gukenera ibikomoka ku buhinzi bifite intungamubiri nyinshi, avoka z’u Rwanda zikomeje gufatwa nk’imari ishyushye ku isoko mpuzamahanga, bituma abahinzi bashishikarizwa kongera umusaruro no kurushaho kwita ku bwiza bwazo.
Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu mwaka w’ihinga wa 2024/2025, avoka zinjirije u Rwanda agera kuri miliyari 12 Frw, bigaragaza uruhare rwazo mu kuzamura ubukungu bw’igihugu no kongera amadovize ava mu mahanga.
Mu rwego rwo gukomeza kuzamura iri soko, Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) cyatangaje ko kiri gushyira imbaraga mu kunoza ubuziranenge bw’avoka, hagamijwe ko zikomeza guhangana ku rwego mpuzamahanga no kwinjira ku masoko akomeye kurushaho.
Abashoramari n’abohereza umusaruro w’avoka mu mahanga bagaragaza ko hari ubwoko bukomeje gukundwa cyane ku isi, by’umwihariko Hass na Fuerte, bavuga ko bufite agaciro kanini kandi bugurishwa neza mu bihugu by’i Burayi na Aziya.
Mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Nyagisozi, Bonne Amie Bayisenga uhagarariye Souk Farms, agaragaza ko ubuhinzi bwa avoka bufite amahirwe menshi ku Munyarwanda wese ubwitabira. Asobanura ko uhinze avoka mu buryo bugezweho adashobora kubura isoko, kuko iki gihingwa kiri ku rwego rumwe n’ikawa cyangwa icyayi mu kwinjiriza igihugu.
Ati: “Ushaka kwinjira muri ubu buhinzi ntagomba kubikora mu buryo bwa gakondo, ahubwo agomba kwita ku buhanga n’ubuziranenge kuva ku gihingwa kugeza ku isoko.”
Abahinzi kandi basabwa kwirinda ibyonnyi n’indwara byangiza ibihingwa, kuko bigabanya umusaruro ndetse bikagira ingaruka ku bwiza bw’ibicuruzwa byoherezwa hanze.
Edouard Ntibanyurwa, inzobere mu buhinzi, ashimangira ko kwita ku biti bya avoka byongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, bityo bikazamura agaciro kabyo ku isoko mpuzamahanga. Ahamya ko buri Munyarwanda ufite ubutaka akwiriye kububyaza umusaruro yifashishije iki gihingwa gifite inyungu.
Ku rundi ruhande, Mugwiza Pacifique, wahuguwe muri gahunda ya VIBE, avuga ko gufatanya n’inzego zitandukanye byafashije abahinzi kugera ku rwego rwo kohereza avoka ku masoko mpuzamahanga. Souk Farms ikorana n’inzego zirimo RICA na NAEB, ibintu byayifashije kubona ibyemezo by’ubuziranenge no kugera ku masoko yo mu Burayi no muri Aziya.
Jane Nyamvumba wo muri RSB asobanura ko ubuziranenge ari inkingi ya mwamba mu kongera agaciro k’umusaruro woherezwa hanze. Yemeza ko iyo abahinzi bakurikije amabwiriza ajyanye n’uburyo bwo guhinga, gukoresha imiti yemewe no gutunganya umusaruro, bituma igihugu cyinjiza amadovize menshi.
Ati: “Kwita ku buziranenge kuva ku gihingwa kugeza ku isoko ni byo bituma umusaruro ugera ku rwego mpuzamahanga kandi ugahiganwa ku isoko.”
Leta y’u Rwanda na yo ikomeje gushora imari mu bikorwa byo kubungabunga no kongerera agaciro umusaruro w’avoka, hagamijwe korohereza abahinzi kugera ku masoko mpuzamahanga no kongera inyungu.
Ibi byose bigaragaza ko ubuhinzi bwa avoka bushobora kuba imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda mu gihe kiri imbere, mu gihe abahinzi bakomeza gushyira imbere ubuziranenge no gukoresha uburyo bugezweho mu buhinzi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

