Ariya ni yo masaha yo gukanguka – Perezida Kagame yakomoje ku kibazo cyo gutora Adhan byahagaritswe

Mu gihe hari hashize imyaka igera kuri ine hari impaka ku ihagarikwa ry’umuhamagaro w’Abayisilamu ujya usaba abantu kujya mu masengesho ya mu gitondo uzwi nka Adhan, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yijeje ko iki kibazo kigiye kongera gusuzumwa kugira ngo harebwe icyakorwa.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 25 Werurwe 2026, ubwo yagiranaga ubusabane n’Abayisilamu bo mu Rwanda, aho umwe muri bo yamugejejeho impungenge bafite ku kuba uyu muhamagaro utagikorwa mu gitondo, bikaba bibabaza kuko ari igice cy’ingenzi cy’imyemerere yabo.

Uyu muyisilamu yagize ati: “Hari ikintu kitubabaza cyane… kuba guhamagarira abantu gusenga mu gitondo byarahagaze, biratubabaza kuba byaravuyeho.”

Perezida Kagame yahise asubiza ko iki kibazo kidakomeye ku buryo kidashobora kubonerwa umuti, asaba inzego zibishinzwe kugisuzuma vuba.

Ati: “Ibyo biroroshye kubisuzuma na byo… Mutinya ababakangura mu gitondo ni iki? Ubundi ariya masaha ni yo yo gukanguka n’ubundi.”

Yahise asaba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu gufata iya mbere mu gusuzuma imvano y’iki kibazo, harebwa niba hari uburyo Adhan yakongera gukorwa hadahungabanyijwe amategeko agenga ituze n’umutekano by’abaturage.

Mu mwaka wa 2022, Polisi y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika gutora Adhan mu Mujyi wa Kigali ikoresheje indangururamajwi, ishingiye ku mpamvu z’uko byatezaga urusaku rubangamira abaturage.

Icyo gihe, Polisi yasobanuye ko iki cyemezo gishingiye ku itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018, cyane cyane ingingo yaryo ya 267 ivuga ku bikorwa byose biteza urusaku rubangamira ituze rusange.

Uku guhagarikwa byateje impaka nyinshi mu baturage no ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavugaga ko ari ngombwa kubahiriza amategeko, mu gihe abandi bagaragazaga ko Adhan ari igice cy’ingenzi cy’imyemerere y’Abayisilamu, bityo ikwiye guhabwa umwihariko.

Si ubwa mbere iki kibazo kivuzwe, kuko no mu 2018 hari hafashwe ingamba nk’izo mu Murenge wa Nyarugenge, bigaragaza ko ari ikibazo kimaze igihe kiri mu mpaka.

Adhan ni umuhamagaro ukoreshwa mu kwibutsa Abayisilamu amasengesho atanu ya buri munsi, cyane cyane isengesho rya mbere ryo mu gitondo (Fajr), rikunze gukorwa hagati ya saa 4:45 na saa 4:59.

Nubwo ihagarikwa ry’indangururamajwi ritigeze rihagarika amasengesho ubwayo, Abayisilamu benshi bagaragaza ko Adhan ifite uruhare rukomeye mu kubakangura no kubahuza mu gusenga, cyane cyane abari kure y’imisigiti.

Icyemezo cya Perezida Kagame cyo gusaba ko iki kibazo gisuzumwa cyongeye gutanga icyizere ku Bayisilamu bategereje igisubizo gihuza kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwo gusenga.

Kugeza ubu, haracyategerejwe imyanzuro izava muri ubu busesenguzi, ishobora gutuma haboneka uburyo bushya bwo gutora Adhan butabangamira ituze ry’abaturage ariko bugasigasira umuco n’imyemerere y’Abayisilamu.

Ibi bije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere ubwisanzure bw’amadini, ariko rukanashimangira kubahiriza amategeko agamije kurinda ituze n’imibereho myiza y’abaturage bose.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Perezida Kagame yijeje abayisilamu ko ikibazo cyo gutora Adhan kigiye gusuzumwa 
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko amasaha Abayisilamu batoreragaho Adhan ubundi ari yo masaha yo gukanguka 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui