Ibihugu bitatu byo mu majyepfo ya Afurika ari byo Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Afurika y’Epfo byashyize umukono ku masezerano mashya agamije gushimangira ibiganiro n’ubufatanye hagati yabyo, mu rwego rwo gushyigikira amahoro n’umutekano mu karere cyane cyane ku baturage ba Congo.
Aya masezerano azwi ku izina rya Tripartite Mechanism for Dialogue and Cooperation yashyiriweho umukono ku wa Gatanu mu murwa mukuru wa Afurika y’Epfo, Pretoria, mu nama y’abaminisitiri b’ibihugu bigize Southern African Development Community (SADC).
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola, aya masezerano mashya agamije gushyiraho uburyo buhoraho bwo kuganira no gukorana hagati y’ibihugu bitatu, hagamijwe gufasha mu gushimangira amahoro n’umutekano muri RDC, igihugu kimaze igihe gihanganye n’ibibazo by’intambara n’umutekano mucye mu burasirazuba bwacyo.
Iyi nyandiko yemejwe n’abayobozi bashinzwe ububanyi n’amahanga b’ibi bihugu ku ruhande rw’inama ya SADC, igamije kandi kongerera imbaraga ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo politiki, dipolomasi n’ubukungu.
Abayobozi b’ibi bihugu bagaragaje ko hari inyungu rusange zikeneye gukorerwaho mu buryo buhuriweho, zirimo guteza imbere ibiganiro bya politiki bihoraho, gushimangira umutekano ndetse no guteza imbere ubufatanye mu nzego z’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, hagaragajwe ko aya masezerano agamije gushyira imbere ihuzwa ry’ibintu bitandukanye birimo amahoro, umutekano, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ibi bihugu bitatu byagaragaje ko kubungabunga uburenganzira bwa muntu no kubahiriza amategeko mpuzamahanga ari imwe mu nkingi zizagenderwaho muri ubu bufatanye bushya.
Iyi gahunda kandi iteganya guteza imbere imishinga ihuriweho izafasha guteza imbere ubukungu burambye no kurushaho kwihutisha gahunda yo kwishyira hamwe kw’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Amajyepfo ndetse n’akarere k’Ibiyaga Bigari.
Muri aya masezerano hashyizweho inzego zizajya ziyobora no gukurikirana ibikorwa by’ubu bufatanye. Muri zo harimo: Inama y’Abakuru b’Ibihugu, Inama y’Abaminisitiri b’ibihugu bitatu, Inama y’abayobozi bakuru mu nzego za leta na Komite ishinzwe gukurikirana ibikorwa bya buri gihugu.
Izi nzego zizajya zitanga umurongo wa politiki, zigahuza ibikorwa ndetse zikanakurikirana uko gahunda zemejwe zishyirwa mu bikorwa.
Ubuyobozi bw’iyi mikoranire buzajya busimburana hagati y’ibi bihugu bitatu buri myaka ibiri, hagamijwe guha buri gihugu uruhare rungana mu kuyobora gahunda z’ubu bufatanye.
Nk’uko byagaragajwe mu nyandiko yashyizweho umukono, aya masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’uko buri gihugu kimaze kurangiza ibisabwa n’amategeko yacyo imbere mu gihugu.
Aya masezerano azamara imyaka itandatu mu cyiciro cya mbere, ariko ashobora kongerwa mu gihe ibihugu byabyumvikanyeho.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola yatangaje ko gushyiraho ubu buryo bushya bwo kuganira no gukorana ari ikimenyetso cy’icyifuzo gikomeye cy’ibi bihugu cyo kongera imbaraga mu biganiro bya dipolomasi no gufatanya mu gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano mu karere.
Abasesenguzi bavuga ko aya masezerano ashobora kugira uruhare mu gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Amajyepfo n’akarere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane mu gihe RDC ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bw’igihugu.
Biteganyijwe ko mu nama zizajya ziba buri gihe, ibi bihugu bizasuzuma uko ibikorwa by’ubufatanye bigenda bishyirwa mu bikorwa ndetse bikanemeza imishinga mishya ishobora gufasha mu guteza imbere amahoro, umutekano n’iterambere ry’ubukungu mu karere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

