Amerika yohereje abasirikare 5000 badasanzwe ku butaka mu gihe intambara na Iran ikomeje gukaza umurego

Mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje gahunda nshya yo kohereza izindi ngabo mu Burasirazuba bwo Hagati mu rwego rwo kongera ingufu mu bikorwa bya gisirikare Amerika iri kuhakorera.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Amerika arimo Axios na The Wall Street Journal avuga ko ubuyobozi bwa gisirikare bwa Amerika bwamaze kwemeza kohereza abasirikare b’aba-Marine bagera ku 5,000 hamwe n’amato y’intambara ashobora gushyigikira ibitero ku butaka.

Amakuru yemezwa n’abayobozi bakuru muri Pentagon avuga ko ubwato bw’intambara bwa Amerika bwitwa USS Tripoli (LHA-7) buherereye mu Buyapani bugiye koherezwa mu gace k’intambara.

Ubu bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abasirikare benshi b’aba-Marine ndetse n’ibikoresho by’intambara birimo indege za kajugujugu n’ibindi bikoresho bishobora gukoreshwa mu bikorwa byo ku butaka.

Amakuru avuga ko iri tsinda ry’aba-Marine rizwi nka “Marine Expeditionary Unit” rifite ubushobozi bwo gukora ibikorwa bikomeye byo ku butaka, ibintu byatumye bamwe mu basesenguzi batangira kuvuga ko hashobora kuba hari gutegurwa ibikorwa bya gisirikare byagutse muri Iran.

Iyi gahunda ngo yemejwe na Minisitiri w’Ingabo wa Amerika Pete Hegseth nyuma y’ubusabe bwari bwatanzwe n’ubuyobozi bw’ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati, buzwi nka United States Central Command.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Washington, Minisitiri w’Ingabo Hegseth yavuze ko kuva intambara yatangira, ingabo za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bamaze kurasa ku ntego z’umwanzi zirenga 15,000.

Yavuze ko ibi bisobanuye ko buri munsi haterwa ibitero birenga 1,000 ku ntego zitandukanye zifatwa nk’iz’ingabo za Iran cyangwa ibikoresho bifasha ibikorwa byayo bya gisirikare.

Ibi bikorwa bya gisirikare biri kubera cyane cyane mu gace kegereye umuhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi inyuramo peteroli nyinshi yoherezwa ku isi.

Hegseth yavuze ko nubwo hari impungenge ko Iran ishobora gufunga uwo muhora, Amerika yamaze gufata ingamba zo guhangana n’icyo kibazo.

Yagize ati: “Twamaze gukemura ikibazo cy’uwo murongo w’amazi, nta mpamvu yo guhangayika.”

Ku ruhande rwa Iran, Umuyobozi w’Ikirenga mushya Mojtaba Khamenei yatangaje ko igihugu cye kitazahagarika ibitero kuri Amerika n’abafatanyabikorwa bayo.

Mojtaba Khamenei yafashe ubuyobozi bwa Iran nyuma y’urupfu rwa se Ali Khamenei wapfuye ku munsi wa mbere w’intambara.

Mu itangazo ryanditse yashyize ahagaragara ku wa Kane, Khamenei yavuze ko Iran izakomeza gufunga inzira ya Hormuz no gukomeza kurwanya Amerika kugeza igihe ibikorwa byayo bya gisirikare bizahagarara.

Nubwo ari we muyobozi mushya w’ikirenga wa Iran, ntaragaragara mu ruhame kuva yafata ubutegetsi, ibintu byateye ibihuha ko yaba yarakomeretse mu ntangiriro z’intambara.

Minisitiri w’Ingabo wa Amerika Pete Hegseth yavuze ko amakuru bafite agaragaza ko Khamenei ashobora kuba yarakomeretse bikomeye ndetse akaba ashobora no kuba yarangiritse ku mubiri, ariko ntiyatanze ibimenyetso bifatika byemeza ayo makuru.

Hagati aho, ingabo za Amerika zemeje ko abasirikare batandatu bapfuye ubwo indege ya gisirikare yakoreshwaga mu kongerera lisansi izindi ndege yahanukaga mu gihugu cya Iraq.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing KC-135 Stratotanker, ikoreshwa mu kongerera lisansi izindi ndege ziri mu bikorwa bya gisirikare mu kirere.

Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati bwatangaje ko iyo mpanuka itatewe n’amasasu y’umwanzi cyangwa ay’inshuti, ahubwo iperereza ririmo gukorwa ngo hamenyekane icyayiteye.

Iyi mpanuka yazamuye umubare w’abasirikare ba Amerika bamaze gupfira muri iyi ntambara ugera nibura kuri 13.

Iyi si yo mpanuka ya mbere ibaye muri iyi ntambara. Mu cyumweru gishize, indege eshatu z’intambara za Amerika zarashwe ku bw’amakosa n’ingabo z’igihugu cya Kuwait zari zifatanyije na Amerika muri iyi ntambara.

Ibi byatumye bamwe mu basesenguzi b’igisirikare batangira kwibaza ku buryo ibikorwa bya gisirikare biri gukorwa muri ako karere bigoye cyane kandi bishobora guteza ibindi bibazo ku mpande zombi.

Mu gihe Amerika ikomeje kohereza izindi ngabo n’ibikoresho bya gisirikare mu Burasirazuba bwo Hagati, abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko ibi bishobora gutuma intambara irushaho kwaguka.

Kohereza abasirikare ibihumbi n’amato y’intambara bishobora gusobanura ko Amerika ishobora gutangira ibikorwa bya gisirikare byo ku butaka, ibintu byatuma intambara irushaho gukomera no kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere ndetse n’ubukungu bw’isi.

Ku rundi ruhande, Iran yo ivuga ko izakomeza kurwana kugeza igihe Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bazahagarika ibitero, ibintu bishobora gutuma iyi ntambara imara igihe kirekire kurushaho.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui