Amerika yatsinzwe? Perezida Trump yahagaritse kugaba ibitero yari amaze iminsi micye asezeranyije, anashimira umwanzi bahanganye.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yahisemo kutagaba igitero cya gisirikare kuri Iran, ashimangira ko uwo mwanzuro yawufashe ku giti cye, atagiriwe inama n’igihugu na kimwe, nubwo hari amakuru yavugaga ko ibihugu bitandukanye byari byamusabye kwirinda iyo ntambara.

Ibi Trump yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, nyuma y’uko hakomeje kuvugwa ko igitutu cy’ibihugu bikomeye n’abo mu Karere ka Moyen-Orient cyaba cyaramugizeho ingaruka, bikamubuza kugaba igitero kuri Iran, mu gihe iki gihugu cyari kimaze igihe gihanganye n’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage bacyo.

Mu bihugu byavuzwe ko byasabye Trump kudatera Iran harimo Qatar, Arabie Saoudite, Oman, Misiri ndetse na Israel, byose bikaba byaragize impungenge ku ngaruka intambara ishobora kugira ku mutekano w’akarere n’isi muri rusange.

Nubwo ayo makuru yakomeje gukwirakwira, Trump yabihakanye ashimikamye, avuga ko nta gihugu na kimwe cyamuhaye inama yo kwirinda igitero.

Ati: “Nta muntu wabinyumvishije. Ni njye wafashe uwo mwanzuro njyenyine.”

Trump yari amaze igihe kinini atangaza ko Amerika ishobora kugaba ibitero bya gisirikare kuri Iran, by’umwihariko mu gihe cyose ubutegetsi bwa Tehran bwakomeza gukoresha ingufu no guhohotera abaturage bamaze amezi bigaragambya bamagana imiyoborere y’igihugu.

Perezida wa Amerika yavuze ko imwe mu mpamvu zikomeye zatumye ahindura icyemezo ari icyemezo Iran yafashe cyo gusubika igihano cy’urupfu ku bigaragambya. Yagaragaje ko yari ahangayikishijwe cyane n’amakuru yavugaga ko abantu bagera kuri 800 bari bagiye kunyongwa.

Ati: “Ejo hashize byari biteganyijwe ko hazanyongwa abantu 800. Nta n’umwe bamanitse. Barabihagaritse. Nubaha iki cyemezo cyo kubihagarika.”

Aya magambo ya Trump aje mu gihe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, yatangaje ko nta gahunda ihari yo kunyonga abigaragambya. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Fox News.

Araghchi yavuze ko ituze riri gutangira kugaruka mu gihugu, nubwo yashinje Amerika na Israel kugira uruhare mu guhembera imyigaragambyo, avuga ko hari ibihugu byo hanze biri kugerageza guhungabanya umutekano wa Iran.

Ku ruhande rwe, Trump yabajijwe niba isezerano yari yaratanze ryo gufasha no gushyigikira abigaragambya muri Iran rikiriho, asubiza mu magambo atasobanutse neza, avuga ko Amerika ikomeje gukurikirana uko ibintu bigenda.

Ati: “Tuzareba aho ibintu bigana.”

Ibi byatumye benshi bibaza niba Amerika izakomeza gufata umwanya wo kwirinda kwivanga mu buryo bwa gisirikare, cyangwa niba tegereje uko ibintu bizagenda mu minsi iri imbere mbere yo gufata indi myanzuro ikomeye kuri Iran.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui