Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kubahiriza agahenge nk’uko Perezida Félix Tshisekedi yabyemeye ku wa 13 Gashyantare 2026.
Ibiro bya Perezida wa RDC byatangaje ko Tshisekedi yemeye agahenge kasabwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), gashingiye ku masezerano y’amahoro ya Doha yasinywe tariki ya 15 Ukwakira 2025, mu rwego rwo guhagarika imirwano mu burasirazuba bw’igihugu. Agahenge kagomba gutangira kubahirizwa tariki ya 18 Gashyantare 2026.
Iri tangazo ryasobanuye ko “nubwo Tshisekedi yemeye agahenge, ntazemera ko ihuriro rya AFC/M23 ryagerageza kwagura ibirindiro byaryo, kongerera imbaraga abarwanyi bari mu bice biberamo urugamba, cyangwa kwakira ubufasha buva mu mahanga.”
Ni mu gihe Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yavuze ko nubwo Leta ya RDC yatangaje ko yemeye agahenge, ibikorwa bya gisirikare biracyakomeje, cyane cyane ibitero ku basivili n’ibirindiro by’iri huriro. Nangaa yemeje ko iri tangazo rya Kinshasa rigamije kubeshya umuryango mpuzamahanga no kwihisha inyungu za politiki.
Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yavuze ko iri huriro ritigeze ritumirwa mu biganiro byabanjirije itangazo ry’agahenge, ndetse ko ritamenyeshejwe ibikubiyemo. Yongeyeho ko AFC/M23 izakomeza kubahiriza agahenge gashingiye kuri gahunda ya Doha muri Qatar, hagamijwe gukomeza inzira y’amahoro.
Massad Boulos yashimangiye ko yishimiye icyemezo cya RDC cyo kwemera agahenge, ariko akaburira ko kudakurikiza ibikorwa bifatika byaba ari ikibazo gikomeye.
Yagize ati: “Natewe imbaraga no kwemera kwa RDC icyifuzo cya Angola cy’agahenge. Ibi bigomba kujyana n’ibikorwa. Impande zose zigomba guhagarika imirwano ako kanya, irimo ibitero bya drones bikomeje gutwara ubuzima bw’abasivili b’inzirakarengane.”
Leta ya Angola nayo yasabye ko habaho agahenge gashya mu gihe ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zitegura gutangira kubahiriza aka gahenge, by’umwihariko muri teritwari ya Uvira, aho ibikorwa by’intambara byari bikomeje.
Uyu murongo w’ibiganiro uje mu gihe imirwano mu burasirazuba bwa RDC ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage, zirimo guhunga ingo zabo, guhura n’ubwicanyi, ndetse no gusenyuka kw’ibikorwa remezo.
AFC/M23, iheruka kunguka abakomando bashya barenga 7.500 muri Teritwari ya Rutshuru, igaragaza ko ikomeje kwiyubaka mu buryo bwa gisirikare, mu gihe Leta ya RDC ivuga ko yiyemeje gukoresha inzira ya dipolomasi.
Ibi byose bishyira akarere mu bihe bitoroshye, aho icyizere cy’agahenge gisabwa n’umuryango mpuzamahanga gihura n’imirwano ikomeje gukaza umurego, bigaragaza ko inzira y’amahoro ikiri urugendo rurerure rutoroshye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


