Amerika yasabye RDC ikintu gikomeye cyane nyuma y’uko Gen Makenga agaragaye mu ruhame bwa mbere akarahirira gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ukomeje kuba muke, impande zitandukanye ziragenda zifata imyanzuro ikomeye ishobora guhindura isura y’iyi ntambara imaze imyaka myinshi. Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye igisirikare cya RDC (FARDC) guhagarika ibitero no gusubira ku meza y’ibiganiro, mu gihe ihuriro AFC/M23 ryo rikomeje kugaragaza ko ritarebwa n’amasezerano yasinyiwe i Washington, rinashimangira ko ryiteguye gukomeza urugamba rwo “kubohora igihugu.”

Perezida wa Komisiyo ya Sena ya Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, Senateri Jim Risch, yasabye igisirikare cya RDC guhagarika ibitero kigaba ku birindiro bya AFC/M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Risch yagaragaje ko amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC i Washington D.C., abifashijwemo na Amerika, ashobora kuba inzira igana ku mahoro arambye n’iterambere ry’akarere mu gihe yubahirijwe uko yakabaye.

Yavuze ko nubwo AFC/M23 isabwa guhagarika kwagura ibirindiro byayo, na Leta ya RDC igomba kureka gushakira umuti w’ikibazo ku mbaraga za gisirikare, ahubwo igakorana n’abafatanyabikorwa barimo Amerika hagamijwe kubaka igisubizo kirambye.

Ati: “Leta ya RDC na FARDC bigomba guhagarika gukomeza gushakira igisubizo cya gisirikare mu burasirazuba bwa RDC, bikubahiriza agahenge kandi bigakorana n’abafatanyabikorwa.”

Ibi bije mu gihe, nubwo i Doha muri Qatar hasinyiwe amasezerano y’agahenge hagati ya RDC na AFC/M23, impande zombi zikemeranya gushyiraho urwego rugenzura iyubahirizwa ryako, ku ruhande rwa AFC/M23 bavuga ko FARDC n’abo bafatanyije barimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR n’abacanshuro bakomeje kubagabaho ibitero.

Mu gihe bamwe mu banyapolitiki ba Amerika bagaragaje ko AFC/M23 yaba yararenze ku masezerano ya Washington, ubuyobozi bwayo bwahise bubisubiza.

Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, yasubije amagambo ya Senateri Jeanne Shaheen, wavuze ko M23 yarenze ku masezerano ya Washington nyuma y’amezi atatu.

Shaheen yari yavuze ko “M23 ifashwa n’u Rwanda yarenze ku masezerano y’amahoro ya Washington,” bityo Amerika igafatira ibihano RDF n’abayobozi bane.

Bisimwa yamusubije ko AFC/M23 idashobora kurenga ku masezerano itasinye kandi atayireba na gato, ashimangira ko ayo masezerano areba ibihugu byombi, u Rwanda na RDC, aho asaba RDC gusenya FDLR, u Rwanda na rwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho ku mupaka.

Ati: “Ni gute M23 yarenga ku masezerano itasinye kandi atayireba? Ikibazo kiri mu buryo Washington yumva iyi ntambara.”

AFC/M23 ikomeje gutsimbarara ko ikibazo kiyireba kiri kuganirirwa i Doha muri Qatar, aho ibiganiro biyihuza na Leta ya Kinshasa bigamije guhagarika burundu imirwano.

Mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje, ku ruhande rw’igisirikare ho hari indi ntambwe ikomeye yatewe. Ku wa 2 Werurwe 2026, i Lumangabo habereye umuhango wo gusoza imyitozo ya gisirikare y’abarwanyi bashya 1,518 binjiye mu ngabo za AFC/M23, barimo abavuye mu ngabo za FARDC.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za AFC/M23, Gen Maj Sultani Makenga, yavuze ko abo barwanyi biyemeje guhangana n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ashinja kuyobora igihugu nk’akarima ke no gukorana n’imitwe irimo FDLR n’abandi bafatanyabikorwa.

Makenga yasabye abarwanyi bashya kwirinda imyitwarire mibi yarangaga bamwe mu ngabo za Leta, abasaba kurangwa n’ikinyabupfura no kubonwa nk’abacunguzi aho kuba abajura.

Yagize ati: “Aho muzanyura hose abaturage bababonemo impinduka. Mubabere abacunguzi, aho kuba abajura. Abaturage bacu barababaye igihe kirekire.”

Mu ijambo rye, Makenga yabajije abarwanyi niba biteguye “kwirukana ubutegetsi bwa Kinshasa,” bose basubiza bati “Yego Afande,” agaragaza ko intego yabo atari ukwihagararaho gusa, ahubwo ari no guhindura ubutegetsi buriho.

Ibi byose bibaye mu gihe intambara ihanganishije FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo Wazalendo, FDLR, abacanshuro n’ingabo z’u Burundi ku ruhande rumwe, na AFC/M23 ku rundi, imaze imyaka myinshi.

AFC/M23 ivuga ko iharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo b’Abatutsi bavuga ko bakomeje kwicwa no kumeneshwa, mu gihe Leta ya Kinshasa yo iyishinja guhungabanya umutekano w’igihugu.

Mu gihe Sena ya Amerika isaba impande zombi gusubira ku meza y’ibiganiro no kubahiriza amasezerano ya Washington, AFC/M23 yo ikomeje gutsimbarara ko itarebwa na yo, isaba ko ikibazo cyayo na Leta ya RDC cyakemurirwa mu biganiro bya Doha.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui