Amerika yarakaye bikomeye nyuma y’uko igihugu kigiye kohereza abasirikare muri RDC cyazanye Abanya-Iran baje kubanza gutyaza igisirikare cyacyo mu myitozo ikakaye

Amerika yagaragaje umujinya ukomeye nyuma y’amakuru avuga ko Afurika y’Epfo yemereye ingabo za Iran kwitabira imyitozo ya gisirikare yo mu mazi yabereye ku nkombe zayo, mu gihe icyo gihugu n’ibindi byo mu karere biri mu biganiro byo kongera kohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu guhangana n’inyeshyamba za AFC/M23.

Iyo myitozo ya gisirikare yatangijwe ku wa 10 Mutarama 2026, imara icyumweru, yabereye mu mazi ya Afurika y’Epfo igamije gukarishya ubumenyi mu by’umutekano w’inzira z’ubwikorezi bwo mu mazi no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Yitabiriwe n’ingabo z’ibihugu bimwe bigize umuryango wa BRICS, birimo Afurika y’Epfo yawakiriye, u Bushinwa, u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Iran.

Iyi myitozo yakiriwe nabi cyane na Amerika, iyihuza n’imyigaragambyo ikomeye ikomeje kubera muri Iran, aho ubutegetsi bushinjwa gukandamiza abaturage.

Washington yagaragaje ko kwemera Iran mu myitozo ya gisirikare yo mu mazi ya Afurika y’Epfo ari nko kujya ku ruhande rw’ubutegetsi bushinjwa ihohoterwa n’ibikorwa by’iterabwoba, ibintu byafashwe nk’ibibangamiye inyungu n’umutekano by’Amerika n’abo bafatanya.

Ikinyamakuru Sunday Times cyatangaje ko Umugaba w’Ingabo zirwanira mu mazi za Afurika y’Epfo, Vice Admiral Monde Lobese, yaba ari mu mazi abira, nyuma y’uko bamwe mu bayobozi bakuru ba Leta bagaragaje ko ashobora kuba yararenze ku nyungu z’igihugu mu kwemera ko Iran yitabira iyo myitozo.

Gusa amakuru atandukanye avuga ko Lobese yaba yarandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ayimenyesha gahunda y’iyo myitozo, agaragaza ko Iran yari yemerewe kuyitabira ku mugaragaro.

Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru avuga ko Perezida Cyril Ramaphosa, akimara kubona uko imyigaragambyo muri Iran ikomeje gufata indi ntera, yahise akorana inama n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ingabo, maze atanga amabwiriza ko Iran itagomba kohereza abasirikare muri iyo myitozo.

Byavuzwe ko Iran yagombaga kugirwa indorerezi gusa, kimwe na Bresil, Ethiopia na Indonesia, byohereje abahagarariye ibikorwa aho kohereza ingabo zirwanira mu mazi.

Umuvugizi w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Siphiwe Dlamini, yatangaje ko Minisitiri w’Ingabo, Angie Motshekga, yashyizeho akanama k’ubugenzuzi kagomba gusuzuma neza uko icyo kibazo cyagenze no gutanga raporo mu minsi irindwi.

Ati: “Bitewe n’uburemere bw’iki kibazo n’ibitangazwa n’itangazamakuru, Minisitiri yashyizeho akanama kagomba gusuzuma niba amabwiriza ya Perezida yarubahirijwe cyangwa se yarasuzugwe.”

Hari kandi abayobozi bamwe mu gisirikare bavuga ko iyo myitozo yateguwe n’ishami rishinzwe ibikorwa bihuriweho by’ingabo, aho kuba ubuyobozi bw’ingabo zirwanira mu mazi.

Bagaragaza ko Lobese atari afite ububasha bwo kwirukana Iran ku giti cye, kandi ko amabwiriza ya Perezida Ramaphosa yoherejwe muri iryo shami ryateguye imyitozo, bityo rikaba ari ryo rikwiye kubazwa. Lobese, wagizwe umugaba w’ingabo zirwanira mu mazi mu 2022, yanze kugira icyo atangaza kuri iki kibazo.

Iki kibazo cyarushijeho kuzambya umubano wa Afurika y’Epfo na Amerika wari usanzwe umeze nabi, by’umwihariko kuva Donald Trump yasubira ku butegetsi. Abasesenguzi babona ko Washington iri kurebera hafi cyane intambwe Afurika y’Epfo iri gutera mu bufatanye bwayo na BRICS.

Ibi bije mu gihe hari amakuru akomeje kuvugwa mu karere avuga ko ibihugu birimo Tanzania, u Burundi, Afurika y’Epfo na Angola biri mu biganiro bigamije kongera kohereza ingabo muri RDC. Muri uwo mugambi, bivugwa ko Tanzania yaba yaremeye kohereza abasirikare bagera ku bihumbi 12, mu rwego rwo gukomeza guhangana n’inyeshyamba za M23.

U Burundi na bwo bukomeje kohereza izindi ngabo muri RDC, cyane cyane mu bice bya Baraka, Bibogobogo na Milimba muri Teritwari ya Fizi, ndetse no mu bikorwa byo kurinda umujyi wa Kalemie.

Abasesenguzi mu bya gisirikare bagaragaza ko kwiyongera kw’ingabo z’amahanga muri RDC, mu gihe hari umwuka mubi wa politiki mpuzamahanga n’imikoranire ya gisirikare irimo Iran, bishobora kurushaho gukoma mu nkokora imitekerereze n’umutima w’abasirikare bari ku rugamba, ndetse bikongera umwotsi w’intambara mu karere.

Ibi byose bigaragaza ko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC gikomeje gufata indi ntera, kigahurirana n’amarushanwa n’ukutumvikana hagati y’ibihugu bikomeye ku Isi, ibintu bishobora kugira ingaruka ndende ku mutekano w’akarere kose.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Umugaba w’Ingabo zirwanira mu mazi za Afurika y’Epfo, Monde Lobese, ari mu mazi abira nyuma y’uko Iran yitabiriye imyitozo ya gisirikare yabereye mu gihugu cye

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui