Amerika yarakajwe bikomeye n’ibidasanzwe byakozwe n’igihugu kigiye kohereza muri RDC Abasirikare kabuhariwe bo guha isomo AFC/M23.

Igihugu cya Afurika y’Epfo cyatangaje ko gifashe icyemezo gikomeye cyo kwikura by’agateganyo mu Ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20), mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyoboye uyu muryango, icyemezo kije mu bihe bikomeye birangwa n’umwuka mubi wa politiki mpuzamahanga n’ibibazo bikomeye by’umutekano mu karere.

Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo, Enoch Godongwana, yatangaje ibi ubwo yari mu nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu yabereye i Davos mu Busuwisi. Yavuze ko iki gihugu cyafashe umwanzuro wo gusubika kwitabira ibikorwa bya G20, mu rwego rwo kugaragaza kutishimira imyitwarire ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mwanzuro uje ukurikira amagambo ya Perezida wa Amerika, Donald Trump, wavuze mu Ugushyingo 2025 ko Afurika y’Epfo itari gutumirwa mu nama ya G20 mu gihe Amerika yaba ari yo iyakiriye. Ibi byabaye nuko Afurika y’Epfo ari yo yari yakiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize G20 mu 2025, inama yafatiwemo imyanzuro ikomeye ku bukungu n’iterambere mpuzamahanga.

Mu Ukuboza 2025, Amerika yatangaje ko izakira inama ya G20 mu 2026, ariko yemeza ko Afurika y’Epfo itazatumirwa, inakomeza gusiba ku mbuga zayo za Leta amakuru yose ajyanye n’imyanzuro yafatiwe mu nama ya G20 yabereye muri Afurika y’Epfo, ibintu byafashwe nko gusuzugura iki gihugu n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Minisitiri Godongwana yavuze ko nubwo Afurika y’Epfo yikuye muri G20 by’agateganyo, yizeye ko ijwi rya Afurika rizakomeza kumvikana binyuze mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Yanagaragaje icyizere ko mu gihe u Bwongereza buzaba buyoboye G20 muri 2027, buzagaragaza imiyoborere irimo ubufatanye n’ubwubahane, bitandukanye n’uko Amerika yitwaye.

Iki cyemezo cya Afurika y’Epfo cyo kwikura by’agateganyo mu Ihuriro rya G20 cyakiriwe nabi cyane na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane ko cyafashwe mu gihe Amerika ari yo iyoboye uyu muryango. Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko Washington yabifashe nk’igikorwa cyo kuyisuzugura no kuyitambika ku ruhando mpuzamahanga, cyane ko Afurika y’Epfo yari iherutse kwakira inama y’abakuru b’ibihugu bigize G20 mu 2025, igafatwa nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu bukungu bw’Isi.

Amakuru aturuka mu nzego za dipolomasi agaragaza ko Amerika yarakajwe cyane n’uko Afurika y’Epfo yahisemo gutangaza uyu mwanzuro ku mugaragaro, ikawuhuriza n’ukutishimira imiyoborere ya Amerika muri G20.

Ibi byarushijeho kongera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, bituma Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeza ingamba zo kwigizayo Afurika y’Epfo mu bikorwa bya G20 birimo no gusiba ku mbuga za Leta amakuru yose ajyanye n’imyanzuro yafatiwe mu nama yabereye muri iki gihugu, ibintu byafashwe nko kugaragaza uburakari n’igitutu cya politiki.

Iki cyemezo cya politiki mpuzamahanga gifashwe mu gihe akarere ka Afurika yo Hagati n’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje guhura n’umutekano muke. Hari amakuru akomeje kuvugwa agaragaza ko bimwe mu bihugu byo mu karere birimo Tanzania, u Burundi, Afurika y’Epfo na Angola biri mu biganiro bigamije kongera kohereza ingabo muri RDC zo kurwana na AFC/M23.

Mu makuru akomeje gucicikana, bivugwa ko Tanzania yaba yaremeye kohereza abasirikare bagera ku bihumbi 12 mu rwego rwo gukomeza guhangana n’inyeshyamba za M23 mu Burasirazuba bwa RDC. U Burundi na bwo bukomeje kohereza izindi ngabo, cyane cyane mu bice bya Baraka, Bibogobogo na Milimba muri Teritwari ya Fizi, ndetse no mu bikorwa byo kurinda umujyi wa Kalemie.

Abasesenguzi mu bya gisirikare bagaragaza impungenge ku kwiyongera kw’ingabo z’amahanga muri RDC, bavuga ko bishobora gukomeza gukaza umwuka w’intambara, cyane cyane mu gihe hari n’ukutumvikana gukomeye ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’imikoranire ya gisirikare irimo ibihugu bikomeye birimo Iran n’abandi bafatanyabikorwa bayo.

Bamwe muri abo basesenguzi bavuga ko izi mpinduka za politiki n’umutekano zishobora kugira ingaruka zikomeye ku mitekerereze n’umutima w’abasirikare bari ku rugamba, bigatuma amahirwe yo kugera ku mahoro arambye arushaho kuba make, mu gihe intambara ikomeza gufata indi ntera.

Ibi byose bigaragaza ko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC kitakiri ikibazo cy’akarere gusa, ahubwo gihurirana n’amarushanwa ya politiki n’ubukungu hagati y’ibihugu bikomeye ku Isi. Abakurikirana ibya politiki mpuzamahanga bemeza ko ibi bishobora kugira ingaruka ndende ku mutekano wa Afurika yo Hagati, Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Mu gihe Afurika y’Epfo ikomeje gushaka inzira zo kurengera inyungu zayo n’iza Afurika ku rwego mpuzamahanga, amaso y’abaturage n’abasesenguzi akomeje kwerekeza ku cyerekezo cy’iyi mikoranire mishya, n’uruhare ibihugu bikomeye bizagira mu gukemura cyangwa gukomeza gukongeza umuriro w’intambara mu karere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo, Enoch Godongwana, yemeje ko igihugu cye kigiye kwikura mu Ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi rya G20
Afurika y’Epfo yatangaje ko yikuye muri G20

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui