Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yatangaje ko atazongera kwinjira mu bikorwa bya politiki, asobanura ko yabisezeranyije umugore we Michelle Obama, ndetse ko kubirengaho byatuma ubuzima bwabo bw’urugo buhungabana.
Ibi Obama yabivuze ku wa 14 Gashyantare 2026, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Brian Tyler Cohen, aho yagarutse ku rugendo rwe muri politiki n’ubuzima bwe nyuma yo kuva ku buyobozi bw’igihugu.
Obama yavuze ko nubwo amategeko atamwemerera kongera kwiyamamariza kuba Perezida, hari izindi nshingano za politiki yari yemerewe guhatanira, ariko ko yahisemo kubyirinda kubera umuryango we.
Ati: “Mbere na mbere sinzongera kuba umunyapolitiki ukundi. Sinzongera kuba we ngendeye ku Itegeko Nshinga rya Amerika ariko no ku rugo rwanjye. Michelle yatandukana na njye ndamutse nongeye kubigerageza.”
Aya magambo agaragaza uburyo ubuzima bw’umuryango wa Obama bugira uruhare rukomeye mu byemezo afata, cyane cyane nyuma y’imyaka umunani yamaze ayobora igihugu.
Obama yanagarutse ku ruhare rukomeye umugore we yagize kuva yatangira urugendo rwa politiki, aho yabanje kuba umusenateri uhagarariye Leta ya Illinois, mbere yo kugera ku buyobozi bw’igihugu. Yavuze ko nubwo Michelle yamushyigikiye cyane, atari buri gihe byamworoheraga guhuza inshingano z’umuryango n’iza politiki.
Ati: “Michelle yakomeje kuba umujyanama wanjye wa hafi. Afite ubushishozi kandi anyereka igihe cyo gukomeza cyangwa igihe cyo guhagarara.”
Nyuma yo kuva muri White House mu ntangiriro za 2017, Barack Obama n’umugore we bashyize imbaraga mu bikorwa byo guteza imbere urubyiruko binyuze mu muryango bashinze witwa Obama Foundation.
Obama yavuze ko intego yabo ari ugutera imbaraga abakiri bato hirya no hino ku Isi, ababwira ko bafite ubushobozi bwo guhindura ibibazo bibugarije nubwo baba bafite imbogamizi zirimo iz’amikoro make.
Ati: “Michelle nanjye turacyafite ubushobozi bwo gutera imbaraga abakiri bato, batari Abanyamerika gusa ahubwo n’ab’ahandi ku Isi.”
Barack Obama, uri mu Ishyaka rya Democratic Party, yabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2009 kugeza mu 2017, nyuma yo gutsinda amatora ya 2008 akaza no kongera gutorerwa manda ya kabiri mu 2012.
Nubwo yamaze kuva muri politiki y’imbere mu gihugu, Obama akomeje kuba umwe mu bayobozi bafite ijambo rikomeye ku Isi, cyane cyane mu bijyanye no guteza imbere urubyiruko, demokarasi n’imiyoborere myiza.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


