Amerika: Perezida Félix Tshisekedi yakoresheje Ivanjili atanga ubutumwa bukomeye bwatunguranye mu muhango wa National Prayer Breakfast

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yagaragaye ku nshuro idasanzwe mu muhango mpuzamahanga wa National Prayer Breakfast wabereye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yifashishije ubutumwa bw’Ivanjili asaba amahoro, ubwiyunge n’impuhwe ku isi yose.

Uyu muhango witabirwa n’abakuru b’ibihugu, abayobozi b’amadini, abadipolomate n’abandi bafite ijambo ku rwego mpuzamahanga, watumye Tshisekedi ashimangira ko amahoro atagomba kuguma mu magambo, ahubwo agomba guhinduka igikorwa gifatika gihuza abantu n’ibihugu byashenguwe n’amakimbirane.

Mu ijambo rye, Perezida wa RDC yashimiye byimazeyo abategura uyu muhango, agaragaza ko yishimiye kuba ari we perezida wa mbere wo muri Afurika uhawe umwanya wo kuvuga isengesho muri iki gikorwa kizwiho kuba ari kimwe mu bikorwa bya gikirisitu bikomeye ku isi.

Yifashishije amagambo yo mu Ivanjili ya Matayo igice cya gatanu agira ati “Hahirwa abakora amahoro kuko bazitwa abana b’Imana”, Félix Tshisekedi yasabye abayitabiriye uyu muhango kwigira ku ndangagaciro zo kubaka amahoro, anabasaba “kwiga kubaka ibiraro aho umubano wasenyutse”.

Mu isengesho rye, yasabye Imana ko ubwiyunge bwakwihutishwa haba hagati y’abantu ku giti cyabo ndetse no hagati y’ibihugu, kugira ngo amahoro, ubutabera, ubwigenge, umutekano n’icyubahiro cya muntu bimere neza hose ku isi.

Iri sengesho ryatanzwe mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhura n’intambara n’umutekano mucye mu burasirazuba bwayo. Guverinoma ya Kinshasa ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe Kigali ihakana ayo makuru ikayita ibirego bidafite ishingiro.

Perezida Tshisekedi yashimangiye ko iri sengesho ridakwiye gufatwa nk’umugenzo wa dipolomasi gusa, ahubwo ko rikwiye guha buri wese imbaraga z’umutima n’iz’umwuka zo guhangana n’ibibazo bikomeye byugarije inyokomuntu muri iki gihe.

Muri uwo muhango kandi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashimye uruhare rwa mugenzi we wa Congo, nubwo yagaragaye agorwa no kuvuga neza izina rye.

Yagize ati: “Uyu munsi turi kumwe n’umuntu w’intwari, umuntu w’indashyikirwa, Perezida wa Congo… Perezida… Perezida, nyamuneka uhaguruke.”

Donald Trump yanongeyeho ko azi ingorane Félix Tshisekedi ahura na zo mu gihugu cye, amuha ubutumwa bw’ihumure agira ati: “Ibintu bizagenda neza. Nta kintu cyoroshye, ariko byose bizakunda.”

Uyu muperezida wa Amerika yanatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na RDC byamaze gusinya amasezerano akomeye mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ayita “amasezerano manini kurusha ayandi yose yigeze asinywa hagati ya Amerika n’Afurika.”

National Prayer Breakfast ni umuhango ngarukamwaka uba buri wa Kane wa mbere w’ukwezi kwa Gashyantare i Washington. Watangijwe mu 1953 ku buyobozi bwa Perezida Dwight D. Eisenhower, ku gitekerezo cy’umuvugabutumwa Abraham Vereide ukomoka muri Noruveje wari utuye i Seattle. Kuva icyo gihe, uyu muhango wabaye ihuriro ridasanzwe rihuza ukwemera, politiki na dipolomasi, ndetse ibihugu byinshi byo ku isi, harimo n’ibyo muri Afurika, byatangiye kuwugira mu buryo bwabyo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui