Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, igihugu cya Israel cyagabye igitero gikomeye mu murwa mukuru wa Iran, mu mujyi wa Tehran. Amakuru yatangajwe n’itangazamakuru mpuzamahanga aravuga ko na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagize uruhare muri ibyo bitero, ibintu byatumye umwuka wa politiki n’umutekano urushaho kuzamba mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangaje ko icyo gitero cyagabwe “hagamijwe gukuraho ibyago n’ibibangamira umutekano” wa Israel. Mu itangazo rye, yongeyeho ko igihugu cyahise gitangaza ibihe bidasanzwe by’amage (state of emergency) bizamara igihe kitazwi, mu rwego rwo kwitegura igisubizo icyo ari cyo cyose cyaturuka muri Iran.
Amakuru aturuka muri Iran avuga ko igisasu cya mbere cyaturikiye hafi y’ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Ali Khamenei. Abaturage bo mu mujyi wa Tehran bavuze ko bumvise ibisasu bitatu bikomeye mu gace ko hagati mu mujyi, ndetse hagaragara umwotsi mwinshi uzamuka mu kirere, byateje ubwoba n’urujijo mu baturage.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza aho ibyo bitero byibanze n’ibyo byangije. Icyakora, ibi bibaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zimaze iminsi zohereje indege z’intambara n’amato ya gisirikare menshi mu karere, mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Iran ngo yemere ibiganiro ku bijyanye na gahunda yayo y’ingufu za nikleyeri. Kuba Amerika yemeye uruhare rwayo muri ibi bitero bishobora gutuma umubano urushagaho kuzamba hagati y’ibihugu byombi.
Abasesenguzi mpuzamahanga baravuga ko iki gikorwa gishobora gutangiza indi ntambara yagutse mu karere, cyane ko Iran isanzwe ifite abafatanyabikorwa n’imitwe iyishyigikiye mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Iran niramuka ifashe icyemezo cyo kwihimura, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku isoko ry’ibikomoka kuri peteroli ku isi ndetse n’umutekano mpuzamahanga muri rusange.
Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye riratangazwa n’ubuyobozi bwa Iran ku bijyanye n’ingamba bugiye gufata. Abanyamakuru bakomeje gukurikirana aya makuru mu buryo burambuye, andi makuru aracyakusanywa kandi turakomeza kuyagebazaho uko agenda avugururwa.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

