Amerika ivuga ko yishe umusirikare wa Iran wari mu mugambi wo kwica Donald Trump nyuma y’urupfu rwa Khamenei

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igisirikare cyayo cyishe umwe mu bayobozi b’ingabo za Iran wari uri mu mugambi wo kugaba igitero cyari kigamije kwica uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump.

Iyi nkuru yatangajwe ku wa 4 Werurwe 2026 na Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, ivuga ko uwo muyobozi w’ingabo za Iran yari ayoboye itsinda ryari rimaze igihe ritegura umugambi wo kwihorera ku bitero Amerika na Israel bagabye kuri Iran.

Minisitiri w’Ingabo za Amerika, Pete Hegseth, yatangaje ko ubutasi bwa Amerika bwamenye hakiri kare uwo mugambi, maze igisirikare gihita gitangiza igikorwa cyo kuwuburizamo.

Hegseth yavuze ko uwo muyobozi w’itsinda ryateguraga igitero yahizwe igihe kinini n’inzego z’umutekano za Amerika mbere yo kugabwaho igitero cyamwishe.

Ati: “Umuyobozi wari uri gutegura kwica perezida Trump yahizwe ndetse aricwa. Iran yagerageje kwica perezida Trump ariko birangiye Trump ari we usetse bwa nyuma.”

Ubuyobozi bwa Amerika buvuga ko uwo mugambi wari watangiye gutegurwa nyuma y’urupfu rwa Ali Khamenei, wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.

Khamenei yishwe mu bitero bikomeye byagabwe kuri Iran n’ingabo za Amerika zifatanyije n’iza Israel kuva ku wa 28 Gashyantare 2026. Ibyo bitero byateje umwuka mubi cyane mu karere kose ko mu Burasirazuba bwo Hagati.

Iran yahise itangaza ko urupfu rwa Khamenei rutazigera rubabarirwa, igaragaza ko ishobora kwihorera ku nyungu za Amerika n’abo bafatanyije.

Nyuma y’ibi bitero, Iran yatangiye kugaba ibindi bitero mu bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati aho ingabo za Amerika zifite ibirindiro.

Muri ibyo bihugu byagabweho ibitero harimo Qatar, United Arab Emirates, Kuwait, Bahrain, Jordan, Saudi Arabia ndetse na Iraq.

Ibyo bitero byibasiye cyane ibirindiro by’ingabo za Amerika n’ibikoresho bya gisirikare biri muri ibyo bihugu.

Iran kandi yakomeje kurasa ku butaka bwa Israel, ibintu byatumye umwuka w’intambara urushaho gukaza umurego hagati y’ibihugu byombi.

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko uru ruhererekane rw’ibitero rushobora gukomeza guteza umutekano muke mu karere kose.

Bavuga kandi ko umugambi uvugwa wo kwica Trump ushobora kuba wari igikorwa cyari kigamije kwihorera ku bitero byahitanye Khamenei n’abandi bayobozi bakomeye ba Iran.

Nubwo Amerika ivuga ko yaburijemo uwo mugambi, abayobozi ba Iran ntibaragira icyo batangaza kuri ayo makuru.

Gusa abayobozi bo muri Iran bakomeje kuvuga ko igihugu cyabo kizakomeza kurwanira ubusugire bwacyo no kwihorera ku bitero byagabwe ku butaka bwacyo.

Ibi byose bikomeje gutuma impungenge z’intambara nini ishobora kwaduka hagati ya Amerika, Israel na Iran zirushaho kwiyongera.

Impuguke zivuga ko niba ibihugu byombi bikomeje gukoresha ingufu za gisirikare mu gusubiza ibitero, bishobora gukurura intambara yagutse ishobora kugira ingaruka ku isi yose.

Mu gihe ibintu bikomeje gufata indi ntera, amaso y’isi yose akomeje guhanga kuri uko amakimbirane hagati ya Iran na Amerika ashobora gukemuka cyangwa se agahinduka intambara ikomeye kurushaho.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui