Amasaha ya nijoro yo ku Cyumweru yaranzwe n’uruhererekane rw’urusaku rwumvikanye hafi y’ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, ibintu byahise bituma inzego zishinzwe umutekano zitangira ibikorwa byihuse byo kugenzura no gushakisha icyabiteye.
Ibyo byabereye mu gace kegereye Lafayette Park, ahazwi cyane kuba ari hafi y’aho perezida akorera, ndetse hakunze kugendwa n’abaturage n’abakerarugendo.
Abashinzwe kurinda umukuru w’igihugu, United States Secret Service, bahise bohereza abakozi benshi muri ako gace, batangira gusaka no kugenzura buri hantu hakekwa.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’uru rwego, Anthony Guglielmi, ibikorwa by’umutekano byahise bikazwa nyuma y’ayo masasu, nubwo nta muntu ucyekwa wahise afatwa cyangwa ngo hagaragazwe abakomeretse.
Yongeyeho ko iperereza ryibanze ku gushakisha imodoka ishobora kuba ifitanye isano n’ibyabaye ndetse n’umuntu ushobora kuba yarabigizemo uruhare.
Ibi byabaye mu gihe Donald Trump yari ari i Washington DC, aho yari yahisemo kuguma mu mpera z’icyumweru aho kujya iwe i Mar-a-Lago muri leta ya Florida nk’uko bisanzwe.
Nubwo aya masasu yumvikanye hafi y’ibiro bye, nta makuru yatangajwe agaragaza ko ubuzima bwe bwigeze bujya mu kaga.
Mu rwego rwo kwirinda ibishobora guteza umutekano muke, imihanda imwe n’imwe yo muri ako gace yafunzwe by’agateganyo kugira ngo iperereza rikorwe neza, gusa nyuma y’igihe gito yaje kongera gufungurwa, ubuzima busubira mu buryo busanzwe n’ubwo hakomeje kuba hari ingamba zidasanzwe z’umutekano.
Amakuru atangwa n’inzego zitandukanye agaragaza ko iperereza rigikomeje, hagamijwe kumenya ukuri ku cyateye ayo masasu n’icyo yari agamije.
Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko n’ubwo nta muntu wahise afatwa, ibi bintu byongera kwibutsa akamaro ko gukomeza gukaza umutekano ku bayobozi bakuru b’ibihugu, cyane cyane mu bice byoroshye kugerwamo n’abaturage.
Nubwo ubuyobozi bwa United States Secret Service buvuga ko ibikorwa byabwo bikiri ku murongo usanzwe, abaturage n’abakurikirana politiki mpuzamahanga bakomeje gukurikiranira hafi iby’iri perereza, bategereje kumenya niba hari ibikorwa byihariye cyangwa umugambi mubisha waba wari wihishe inyuma y’uru rusaku rw’amasasu rwakangaranyije umutima wa benshi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

