Ibibazo by’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi bimaze iminsi bigaragara mu bice bitandukanye by’u Rwanda byateje impaka n’ibitekerezo byinshi mu baturage, bamwe bakeka ko byaba bifitanye isano n’intambara ziri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane muri Iran. Icyakora, ubuyobozi bwa Leta bwahakanye ayo makuru bushimangira ko nta sano bifitanye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye, yatangaje ko impamvu nyamukuru y’iki kibazo ari ukwiyongera gukabije kw’ikoreshwa ry’amashanyarazi mu gihugu, bitewe n’iterambere rikomeje kwihuta mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ubucuruzi n’imibereho y’abaturage.
Yasobanuye ko uko igihugu gikomeza gutera imbere, ari nako gikenera umuriro mwinshi kurushaho, ku buryo ubushobozi buriho budahita bujyana n’icyo cyifuzo. Mu kwezi kwa Gashyantare 2026, u Rwanda rwageze ku rwego rwo hejuru mu gukoresha amashanyarazi rutari rwigeze rugeraho mbere, ibintu byarenze ibyari byarateganyijwe mu igenamigambi.
Ikindi kigaragazwa nk’impamvu ni imiterere y’imiyoboro y’amashanyarazi ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu by’abaturanyi. U Rwanda rusanzwe rugura ndetse rukanagurisha umuriro ku masoko mpuzamahanga, bityo ikibazo kibaye ku muyoboro umwe kikagira ingaruka ku bihugu byinshi bihuriye kuri uwo murongo. Iyo habayeho guhagarara kw’uwo muyoboro, imashini zihita zizima mu rwego rwo kwirinda ko zangirika.
Mu gihe habayeho kubura umuriro, Leta ihitamo kuwugenera mbere na mbere inganda kugira ngo zitahagarara, kuko byateza igihombo gikomeye ku bukungu bw’igihugu. Ibi bituma hari abaturage bamwe bagira ikibazo cy’icuraburindi mu duce batuyemo, bigatuma batishimira serivisi bahabwa.
Nubwo bimeze bityo, Leta y’u Rwanda yatangiye gushyira imbaraga mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye. Mu ngamba zashyizweho harimo kongera ubushobozi bw’inganda zisanzwe zitanga amashanyarazi. Urugomero rwa Nyiramugengeri ruherereye i Gisagara ruri mu kwagurwa, aho biteganyijwe ko ruzava kuri Megawatt 20 rukagera kuri Megawatt 70 mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Hari kandi gahunda yo kubaka inganda nshya zitanga amashanyarazi zizifashisha cyane cyane imirasire y’izuba, zigamije kongera Megawatt nibura 500 mu gihe kitarenze umwaka wa 2028. Ibi bigamije kugabanya icyuho kiri hagati y’ibikenewe n’ibihari.
Imishinga minini irimo gukorwa irimo urugomero rwa Nyabarongo ya kabiri na Rukarara ya kane, zizongera hafi Megawatt 50 ku muyoboro w’igihugu. Byongeye, hari undi mushinga munini wemejwe na Guverinoma uzatanga Megawatt 185 mu myaka iri imbere, bikazafasha cyane mu kugabanya ibura ry’umuriro.
Uretse izo ngufu zisanzwe, u Rwanda ruri no kureba kure mu gushora imari mu ngufu za nikeleyeri, umushinga uzatangira gutanga umusaruro nyuma ya 2030. Ibi bigaragaza icyerekezo cy’igihugu cyo gushaka ibisubizo birambye kandi bihamye.
Indi ngamba iri gushyirwa mu bikorwa ni uguteza imbere no kurinda imiyoboro y’amashanyarazi, hagamijwe kugabanya ingaruka z’ibibazo bishobora guturuka hanze y’igihugu. Uyu mushinga uzafasha gutuma igihe habaye ikibazo, igihugu gishobora gukomeza gutanga serivisi ku rwego runaka no gutanga amakuru ku gihe ku baturage.
Ibi byose byagarutsweho mu kiganiro “Urubuga rw’Itangazamakuru” cyabaye ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026, cyibanze ku ngamba z’u Rwanda mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ingaruka zabyo ku bukungu.
Nubwo ikibazo cy’ibura ry’umuriro kigihari, ubuyobozi bwizeza ko kiri mu byitabwaho byihutirwa, kandi ko ingamba zafashwe zizafasha mu gihe kiri imbere kugabanya iki kibazo, bityo iterambere ry’igihugu rikazakomeza ridakomwe mu nkokora n’ihungabana ry’ingufu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

