Impinduka zikomeye ziri kuba mu miterere y’ubukungu bw’isi zikomeje gushyira Afurika mu mwanya mushya, aho ishobora kwigira igicumbi cy’inzira z’ubucuruzi n’iterambere rirambye mu gihe ibibazo by’umutekano muke bikomeje kwibasira ibice bimwe by’isi.
Mu nama yahuje Abaminisitiri b’Imari, Igenamigambi n’Iterambere ry’Ubukungu ku nshuro ya 58, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA), Amb. Claver Gatete, yagaragaje ko amakimbirane akomeje mu Burasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko ajyanye n’umuhora wa Hormuz, ari gukoma mu nkokora ubucuruzi mpuzamahanga ndetse bikagira ingaruka zikomeye ku bihugu byinshi bya Afurika.
Yasobanuye ko izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rikomeje kuzahaza ubukungu bw’ibihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika, cyane cyane ibyo mu Burasirazuba n’Amajyepfo yawo, bitewe n’uko hafi 75% by’izo ngufu bitumizwa muri ako karere kari mu bibazo by’umutekano.
Ibi bibazo byatumye ubucuruzi mpuzamahanga busanzwe bushingiye ku mihora imwe n’imwe busubira inyuma, bigira ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa, ubwikorezi ndetse n’iterambere rusange ry’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Amb. Gatete yagaragaje ko nubwo ibi bibazo bihangayikishije, Afurika idakwiye kubifata nk’imbogamizi gusa, ahubwo ko ishobora kubibyaza amahirwe mashya.
Yavuze ko mu gihe umuhora wa Hormuz ukomeje guhura n’ibibazo, Afurika ishobora kwiyubaka nk’indi nzira y’ubucuruzi ihuza imigabane, binyuze mu gushora imari mu bikorwaremezo, guteza imbere ubwikorezi n’ikorwa ry’ibyambu n’imihanda.
Yagize ati, Afurika ishobora kuba ihuriro ry’ubucuruzi rihuza Aziya, u Burayi n’Amerika, igihe yashyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bwayo mu bwikorezi no mu bucuruzi.
Ibi bijyana no guhindura imikoreshereze y’ingengo y’imari, uburyo bwo gufata amadeni n’ishoramari, bikarushaho kwibanda ku mpinduka zifasha abaturage kubona imibereho myiza.
Yashimangiye ko kongera amafaranga ashorwa bidahagije, ahubwo ko hakenewe no kunoza ubuziranenge bw’ibikorwa n’imishinga, kugira ngo bitange umusaruro ugaragara.
Ku rundi ruhande, Amb. Gatete yagarutse ku kamaro ko guhuza iterambere ry’ubukungu n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, asaba ibihugu bya Afurika gushyira imbere guhanga udushya no gukoresha ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga mu rwego rwo kongera umusaruro no guhangana n’ihungabana ry’ubukungu rituruka hanze.
Inzobere mu bukungu zivuga ko ibi bibazo bishobora gutuma Afurika itangira kureba ahandi ku bijyanye n’isoko ry’ingufu, harimo guteza imbere ingufu zisubira cyangwa gushaka abafatanyabikorwa bashya mu bijyanye na peteroli na gaz.
Icyakora, nubwo hari ayo mahirwe, haracyari imbogamizi zirimo imiyoborere idahagije, ibura ry’ibikorwaremezo bihagije n’icyizere gike mu bashoramari. Ibi bisaba ibihugu gushyira hamwe, kongera ubufatanye no gushyiraho ingamba zihamye zo kuzamura ubukungu bwabyo mu buryo burambye.
Isi iri guhinduka mu buryo bwihuse, kandi inzira z’ubucuruzi zari zimenyerewe ziri kugenda zihindura isura. Afurika, ifite umutungo kamere, abaturage benshi n’amasoko akura vuba, ishobora gufata iya mbere muri izo mpinduka, ikaba igisubizo ku bibazo byugarije ubucuruzi mpuzamahanga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

