Amayeri mashya y’intambara? Impamvu AFC/M23 yatangiye kuvana ingabo muri Lubero

Mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhindura isura, umutwe wa AFC/M23 watunguye benshi utangira kuvana ingabo zawo mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibi byabaye kuva ku wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2026, bikurikirwa n’ibikorwa byagutse byo kuva muri utwo duce mu minsi yakurikiyeho.

Amakuru mashya agaragaza ko AFC/M23 yamaze kuva mu duce turimo Kipese, Munyakondomi, Ivatama, Ilambula, Luseke na Musimba, two hafi ya Lubero-Centre ku ntera iri hagati ya kilometero 10 na 25. Izi ngendo zagaragajwe n’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abasirikare benshi b’uyu mutwe bitwaje ibikoresho byabo, berekeza mu majyepfo ya Lubero ahataramenyekana neza.

Amakuru ava imbere muri AFC/M23 avuga ko iki cyemezo cyafashwe nk’intambwe igamije gushyigikira inzira y’amahoro, hagamijwe gukemura amakimbirane amaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Congo.

Bivugwa ko uku kuvana ingabo muri utu duce ari igikorwa cyo “kwerekana ubushake” bwo gushyira imbere ibiganiro bya dipolomasi, cyane cyane nyuma y’ibiganiro byabaye ku matariki ya 17 na 18 Werurwe 2026, byahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abasesenguzi bavuga ko AFC/M23 ishobora kuba iri kugerageza kwiyerekana nk’umutwe ushaka amahoro, kugira ngo ibone icyizere mu biganiro mpuzamahanga no mu baturage.

Nubwo ukugenda kw’ingabo kwabaye henshi, amakuru agaragaza ko AFC/M23 yasize ingabo nkeya mu gace ka Katondi, kari nko mu bilometero 15 uvuye i Lubero. Ibi bishobora gusobanura ko uyu mutwe utaretse burundu ako gace, ahubwo washyizeho uburyo bwo kugenzura no gukurikirana ibibera hafi aho.

Nubwo impamvu zitangwa zishingiye ku gushaka amahoro, hari impungenge z’uko uku kwimuka gushobora no kuba ari amayeri ya gisirikare. Mu mateka y’iyi ntambara, impande zihanganye zakunze kwimura ingabo zazo mu rwego rwo kwisuganya, gushaka imbaraga nshya cyangwa guhindura aho urugamba ruzibanda.

Ibi byiyongeraho amakuru aherutse kugaragaza ko mu majyepfo, mu mujyi wa Uvira, ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo barimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo n’indi mitwe bakomeje kongera imbaraga, bashyira hamwe ibikoresho biremereye birimo imbunda za artillery zishobora kurasa intera ndende igera kuri kilometero 70, drones, n’izindi ntwaro zigezweho.

Uvira yamaze guhinduka nk’ibirindiro by’ingenzi bya gisirikare, aho Kinshasa iri kongera kubaka ubushobozi bwayo nyuma y’aho umugambi wari warubakiwe i Goma usenyutse mu ntangiriro za 2025, ubwo AFC/M23 yigaruriraga uwo mujyi igasiga ihuriro ry’ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bayo risenyutse.

Hari abasesenguzi babona ko uku kwimuka kwa AFC/M23 muri Lubero gushobora kuba gufitanye isano n’ibiri kubera mu majyepfo, cyane cyane i Uvira. Mu gihe uruhande rumwe ruri kugabanya ibikorwa bya gisirikare mu majyaruguru, urundi ruri kongera imbaraga mu majyepfo, ibintu bishobora kuba bigaragaza guhindura uburyo bw’intambara.

Ibi bishobora gusobanura ko intambara ishobora kwimukira ahandi, cyangwa ko impande zombi ziri kugerageza guha umwanya ibiganiro bya dipolomasi, nubwo buri ruhande rukomeza kwitegura ibishobora kuba.

Nk’uko byagiye bigaragara mu bice byinshi by’iyi ntambara, abaturage bo muri Lubero ni bo bakomeje kugirwaho ingaruka zikomeye. Uku kwimuka kw’ingabo kwa AFC/M23 kwatumye bamwe mu baturage batangira guhunga, abandi baguma mu gihirahiro, bibaza niba ari amahoro aje cyangwa indi ntambara igiye gukurikiraho.

Hari n’abaturage bavugwaho kuba barahisemo gushyigikira M23, ibintu bishobora kongera amakimbirane hagati yabo n’abashyigikiye Leta, bikaba byateza umutekano muke mu baturage ubwabo.

Nubwo AFC/M23 igaragaza ko igamije gushyigikira amahoro, ibikorwa biri kubera ku rundi ruhande by’umwihariko muri Uvira byerekana ko urugamba rushobora gukomeza cyangwa rukaba rwafata indi ntera.

Ibi bituma benshi bakomeza kwibaza niba uku kuvana ingabo muri Lubero ari intambwe igana ku mahoro arambye, cyangwa niba ari igice cy’umugambi mugari w’intambara ugenda uhindura imiterere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui