Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano, ubukungu n’imiyoborere, amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro igihugu cyagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje guteza impaka ndende mu banyapolitiki, abanyamategeko n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Ku wa 4 Ukuboza 2025, Leta ya RDC yashyize umukono ku masezerano yihariye yemerera abashoramari b’Abanyamerika kugenzura no gucunga ibirombe byinshi by’amabuye y’agaciro, mu gihe Amerika yo yiyemeje gufasha iki gihugu kubaka no kongera imbaraga mu nzego z’umutekano. Aya masezerano, Leta iyagaragaza nk’inzira yo gukura igihugu mu mutego w’umutekano muke n’ubukene, ariko abatari bake bayabona nk’igikorwa cyo kugurisha umutungo w’igihugu.
Muri Mutarama 2026, itsinda ry’abanyamategeko b’Abanye-Congo bafatanyije n’abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, batanze ikirego mu rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, basaba ko aya masezerano yahagarikwa byihuse. Bavuga ko yashyizweho umukono mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko atigeze anyuzwa mu Nteko Ishinga Amategeko cyangwa ngo yemezwe n’abaturage binyuze muri kamarampaka.
Mu kirego cyabo, bagaragaje ko aya masezerano arenga ku ngingo z’Itegeko Nshinga zigenga ubwigenge bwa RDC ku mutungo kamere wayo, ndetse n’iteganya ko ibihugu byose bingana imbere y’amategeko. Bavuga ko gutanga igenzura ry’ibirombe ku gihugu cy’amahanga, by’umwihariko mu gihe kirekire, bihungabanya ubusugire bw’igihugu n’ahazaza h’abaturage bacyo.
Me Jean-Marie Kalonji, umwe mu banyamategeko batanze iki kirego, yatangaje ko icyo gikorwa ari inshingano za gisivili. Yagize ati: “Binyuze mu gutanga iki kirego mu rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, turi kubahiriza inshingano zacu nk’Abanye-Congo zo kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu no gusigasira umutungo wacu ku bw’abazadukomokaho.”
Aya masezerano yanenzewe cyane n’inzego z’Idini. Mu ijoro ryo ku wa 24 Ukuboza 2025, Umushumba wa Kiliziya Gatolika muri RDC, Musenyeri Fulgence Muteba, yatangaje amagambo akomeye yamaganaga icyemezo cya Perezida Félix Tshisekedi. Yavuze ko bibabaje kubona umutungo kamere w’igihugu ugwatirizwa kugira ngo urinde ubutegetsi bw’umuntu umwe.
Aganiriza abakirisitu Gatolika i Lubumbashi, Musenyeri Muteba yagize ati: “Ese mwari muzi ko twasinye amasezerano y’imyaka 99 yo kubyaza umusaruro umutungo kamere? Imyaka 99! Kandi turabizi ko amabuye y’agaciro atazabaho iteka. None se ni gute umuntu agwatiriza umutungo w’igihugu imyaka 99?”
Izi mpaka zaje gufata indi ntera nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko yahagaritse intambara yo muri RDC, bityo ko Amerika yiteguye kwinjira mu bucukuzi bw’amabuye Tshisekedi yamwijeje. Hagati muri Mutarama 2026, Leta ya RDC yohereje i Washington D.C urutonde rw’ibirombe byatoranyijwe bigomba kugenzurwa n’abashoramari b’Abanyamerika, ibintu byarushijeho kongera impungenge ku bwisanzure n’ubwigenge bw’igihugu.
Ku rwego mpuzamahanga, ikigo cyo muri Amerika giharanira uburenganzira bw’abantu ku mitungo yabo, Oakland Institute, cyatangaje ko ikirego cy’aba banyamategeko gifite ishingiro. Iki kigo cyavuze ko amasezerano nk’aya akunze gushyira mu kaga inyungu z’abaturage b’ibihugu bikize ku mutungo kamere, bityo kikemeza ko kizakomeza gushyigikira aba banyamategeko mu rugamba rwabo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


