Mu gihe hari hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko Erik Prince, washinze kompanyi y’abacanshuro ya Blackwater, yaba yarafatiwe mu mujyi wa Uvira n’abarwanyi ba AFC/M23, ubu noneho hasohotse andi makuru mashya ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba yamaze kurekurwa ndetse agasubira iwabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aya makuru mashya aje akurikira inkuru zari zimaze iminsi zivuga ko Prince yafashwe ari kumwe n’abandi bantu barimo abasirikare bamurindaga, bikavugwa ko yaba yari yaje mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gufasha cyangwa kwiyoborera ibikorwa bya gisirikare ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa. Hari n’abavugaga ko yafatiwe muri hoteli yo mu gace ka Muchepe muri Uvira mbere yo kujyanwa ahantu hatazwi.
Icyakora, kugeza ubu nta tangazo na rimwe ryigeze risohoka ku ruhande rwa AFC/M23, Leta ya RDC cyangwa ubuyobozi bwa Amerika ryemeza ku mugaragaro ifatwa cyangwa irekurwa rye. Ibi byatumye inkuru ikomeza kuba urujijo ruvangavanze n’intambara y’amakuru iri kubera ku mbuga nkoranyambaga.
Amakuru mashya ari gukwirakwizwa n’aba hafi ba AFC/M23 avuga ko koko Erik Prince yari ari mu maboko y’iri huriro, ariko ko atigeze afatwa nk’imfungwa isanzwe. Ayo makuru akomeza avuga ko AFC/M23 yabanje kumukuramo amakuru yari ikeneye ku bijyanye n’uruhare rw’abacanshuro mu mirwano yo mu burasirazuba bwa RDC, hanyuma igafata icyemezo cyo kumurekura.
Hari abavuga ko kuba Prince ari inshuti n’umujyanama wa Perezida Donald Trump byaba byarashyize AFC/M23 mu mwanya w’igitutu cya dipolomasi, ku buryo kumugumana byashoboraga guteza ibibazo mpuzamahanga bikomeye. Abasesenguzi bamwe bavuga ko mu gihe yaba yarafashwe koko, kumurekura byashoboraga kuba icyemezo cyo kwirinda ko AFC/M23 itangira guhigwa ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Andi makuru akomeza avuga ko Erik Prince yaba yaragambaniwe n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC), aho bivugwa ko hari umugambi wo kumwivugana maze urupfu rwe rukitirirwa AFC/M23, mu rwego rwo kuyiharabika no kuyishyira mu kaga mpuzamahanga.
Erik Prince ni umwe mu bantu bafite izina rikomeye kandi rikunze kugibwaho impaka mu by’umutekano mpuzamahanga. Yashinze Blackwater mu 1997, kompanyi yamenyekanye cyane mu ntambara zo muri Iraq na Afghanistan. Yagiye avugwaho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’umutekano, harimo n’amakuru yigeze kumuhuza n’ibikorwa byagejeje ku kwicwa kwa Osama bin Laden mu 2011, nubwo icyo gikorwa cyashyizwe ku mugaragaro ko cyakozwe n’ingabo zidasanzwe za Amerika.
Mu 2024, hari amakuru yavugaga ko yaba yaragiranye amasezerano na Leta ya RDC ajyanye no kurinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gutanga ubufasha mu bya gisirikare mu kurwanya imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa. Ibyo byatumye izina rye ritangira kugarukwaho cyane mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo.
Ku ruhande rwa AFC/M23, yari yarigeze gutangaza ko itazongera gufata mpiri abacanshuro, ko aho izajya ibabonera ku rugamba izajya ibarasira aho, ivuga ko “uwarasiwe ku butaka bwawe ntawe umuburana.” Ibi byatumye benshi bibaza niba koko irekurwa rya Prince ryaba rihabanye n’iyo myanzuro, cyangwa niba koko atarigeze afatwa nk’uko byari byatangajwe mbere.
Kugeza ubu, ukuri ku ifatwa n’irekurwa rya Erik Prince kuracyari urujijo. Amakuru aracyanyuranye, kandi nta gihamya gifatika kirashyirwa ahagaragara. Icyakora, kuba izina rye rikomeje kuvugwa mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC bigaragaza uko uruhare rw’abacanshuro n’imbaraga mpuzamahanga rukomeje kuba ingingo ikomeye mu ishusho y’iyi ntambara.
Abakurikirana iby’umutekano mu karere bavuga ko igihe cyose nta tangazo ryemewe risohoka, aya makuru azakomeza gufatwa nk’ari mu rwego rw’ibivugwa, mu gihe impande zose zirebwa n’iki kibazo zikomeje guceceka.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

