Amakamyo ane yari apakiye amabuye y’agaciro ya Perezida Ndayishimiye yafatiwe mu gico (Ambush) cyateguwe neza?

Mu gihe umwuka w’intambara ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari amakuru mashya aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko amakamyo ane yari atwaye amabuye y’agaciro, bivugwa ko afitanye isano na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yafashwe mu gico cyari cyateguwe neza n’ihuriro rya AFC/M23-Twirwaneho. Icyo gitero cyavuyemo urupfu rw’abantu bose bari muri ayo makamyo.

Amakuru akomeza avuga ko ayo makamyo yari aturutse mu birombe byo mu burasirazuba bwa Congo, aho bivugwa ko ayo mabuye yari yarahawe Perezida Ndayishimiye na Perezida Félix Tshisekedi, nk’ishimwe ry’uruhare u Burundi rukomeje kugira mu gufasha Leta ya Kinshasa mu ntambara ihanganyemo n’ihuriro rya AFC/M23-Twirwaneho.

Abakurikirana ibi bavuga ko ayo makamyo yari yikoreye amabuye y’agaciro y’agaciro adasanzwe, anyuzwa mu nzira z’ibanga agamije koherezwa mu mahanga anyuze ku butaka bw’u Burundi.

Amakuru aturuka hafi y’aho byabereye agaragaza ko icyo gico cyari cyateguwe mu buryo bwitondewe, aho abarwanyi ba AFC/M23-Twirwaneho bari bamaze igihe bakurikirana ayo makamyo n’inzira yakoreshaga. Ayo makamyo ageze ahantu hateguwe, yahise afatwa icyarimwe nta n’imwe ibashije gucika.

Abari bayarimo bose, barimo abashoferi n’abashinzwe umutekano, bahasize ubuzima, mu gihe hari n’abandi bafashwe mpiri kugira ngo bafashe gutanga amakuru ku mikorere y’uru ruhererekane rw’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu ibanga.

Ibirombe byavuyemo ayo mabuye bivugwa ko byarindwaga n’imitwe irimo Imbonerakure, abarwanyi ba FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi. Iyo mitwe imaze igihe ishinjwa kugira uruhare mu guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo, ndetse no kurinda inyungu zijyanye n’icuruzwa ry’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iyi nkuru ije ikurikira amagambo Perezida Ndayishimiye yatangaje ku wa 14 Ugushyingo 2025, aho yavuze ko amabuye y’agaciro u Burundi bwohereje mu mahanga yinjirije igihugu arenga miliyoni 6,83 z’amadolari y’Amerika mu gihe gito.

Yari yasobanuye ko ayo mabuye arimo nka Améthyste, Quartz, Agate, Coltan, Gasegereti na Béryllium, agaragaza ko u Burundi bufite umutungo kamere mwinshi uri gucukurwa n’urubyiruko.

Icyakora, ayo magambo yateje impaka ku nkomoko nyayo y’ayo mabuye, cyane cyane ko u Burundi ubwabwo bwigeze kwemera ko butari bwigeze bukora ubushakashatsi buhagije ku mutungo kamere wabwo, kandi ko mu myaka ishize hari amabuye menshi yajyaga anyerezwa mu ibanga atagize uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Abasesenguzi b’akarere bavuga ko iki gikorwa kigaragaza neza ko intambara yo mu burasirazuba bwa Congo igenda ihinduka intambara ishingiye ku mutungo kamere, aho bamwe mu banyapolitiki n’abayobozi b’ingabo bashinjwa kuyikoresha mu nyungu zabo bwite.

Ibi byose bikomeza gutuma abaturage basanzwe ari bo bagirwaho ingaruka zikomeye, zirimo ubwicanyi, kwimurwa ku butaka bwabo no gusahurwa umutungo wagakwiye kubateza imbere.

Kugeza ubu, nta ruhande rwa Leta y’u Burundi cyangwa iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruragira icyo rutangaza kuri aya makuru.

Gusa bamwe mu basesenguzi bemeza ko ifatwa ry’aya makamyo ane rishobora kuba ritangiye guhishura byinshi ku mikoranire iri hagati ya politiki, intambara n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bwakorwaga mu ibanga.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui