Aho nageze nezeza satani ni ho nshaka kugeza nezeza Imana- Umunyamideli uri mu bakunzwe cyane

Aho nageze nezeza satani ni ho nshaka kugeza nezeza Imana- Umunyamideli uri mu bakunzwe cyane

Umunyamideli wamamaye muri Uganda no ku rwego mpuzamahanga, Judith Heard, ari mu cyiciro gishya cy’ubuzima bwe cyuzuyemo ukwiyegurira Imana nyuma y’imyaka myinshi avugwaho ubuzima bwo kwishora mu byishimo n’ibitanezeza Imana.

Uyu mugore wamenyekanye cyane mu myidagaduro no ku mbuga nkoranyambaga, yemeza ko yafashe icyemezo gikomeye cyo guhindura ubuzima bwe, aho ubu asigaye akoresha imbaraga ze mu kubwiriza ijambo ry’Imana no gutanga ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Judith Heard yavuze ko nyuma yo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza, ubuzima bwe bwahindutse ku buryo bugaragara. Yagaragaje ko imyaka myinshi yayimaze akora ibinyuranyije n’ibishimisha Imana, ariko ubu akaba ashaka kuziba icyo cyuho.

Yagize ati: “Nabayeho igihe kinini nezeza Satani, none igihe kirageze ngo nezeze Imana. Icyo nakoze cyose nkiri inyuma y’Imana, ubu ndashaka kugikosora.”

Judith Heard yasobanuye ko imbuga nkoranyambaga zigeze kuba igikoresho cyo kugaragaza ubuzima bwe bwari bushingiye ku byishimo byo ku isi, ariko ubu akaba yarazihinduye urubuga rwo gusangiza abantu ubutumwa bwiza.

Ati: “Hari igihe nakoresheje izi mbuga mu buryo butari bwiza, ariko ubu numva ari inshingano yanjye kuzikoresha mu gukorera Imana no kuyihesha icyubahiro.”

Amakuru amwerekeyeho agaragaza ko mbere yo guhinduka kwe, Judith Heard yanyuze mu buzima bugoye bwiganjemo kunywa inzoga nyinshi no gukoresha ibiyobyabwenge, ibintu avuga ko byari byaramugejeje ahantu habi ndetse byari kumutwara ubuzima.

Akomeza ashimangira ko kuba akiriho ari igitangaza, ndetse akabifata nk’impamvu ikomeye ituma akomeza kwamamaza ijambo ry’Imana no kuburira abandi bagikurikira inzira yanyuzemo.

Kuri ubu, Judith Heard atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akomeje ibikorwa bye byo kubwiriza no gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’umuyoboro wo kugeza ubutumwa ku bantu benshi kurushaho.

Ubuhamya bwe bukomeje gukurura benshi, by’umwihariko urubyiruko n’abari mu myidagaduro, abashishikariza guhindura ubuzima no kwegera Imana, agaragaza ko n’uwaba yarageze kure mu byaha ashobora kugaruka agatangira ubuzima bushya.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui