“Ahantu uvuga hatekanye ni mu bwiherero bwawe?” – Gen Muhoozi asubiza Bobi Wine ku byo kwihisha

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko nta muntu n’umwe uri guhiga umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, nyuma y’uko uyu munyapolitiki avuze ko yihishe kubera igitutu cy’inzego z’umutekano.

Ibi Gen Muhoozi yabivuze abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter), asubiza amagambo Bobi Wine yari yabanje gutangaza agaragaza ko ubuzima bwe butameze neza nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Uganda.

Bobi Wine yari yashyize amashusho kuri X avuga ko kuva tariki ya 15 Mutarama 2026, akiva gutora, urugo rwe rwagoswe n’abasirikare n’abapolisi, ibintu yavuze ko byamuteye ubwoba n’impungenge ku mutekano we.

Yavuze ko abo bashinzwe umutekano babanje kuzenguruka urugo rwe, bakuraho camera zifata amashusho zari zarashyizweho, hanyuma mu ijoro bagashyira igitutu ku gipangu cye ndetse bakinjira ku ngufu.

Mu butumwa bwe, Bobi Wine yavuze ko yahise akoresha ubumenyi n’ubunararibonye afite kugira ngo abashe kwigobotora izo nzego z’umutekano, akava mu rugo rwe atabonetse.

Yongeyeho ko amashusho yafashe akayashyira hanze ku wa 17 Mutarama 2026 yayafatiye ahantu hatekanye, aho yavuze ko atari mu maboko y’abashinzwe umutekano ba Leta.

Nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu, byagaragaje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatsinze ku majwi 71,6%, akurikirwa na Bobi Wine wagize 24,72%.

Bidatinze, Gen Muhoozi Kainerugaba yahise asubiza Bobi Wine, ahakana yivuye inyuma ko hari abantu baba baroherejwe kumuhiga cyangwa kumugirira nabi.

Mu butumwa bwe ku rubuga rwa X, Gen Muhoozi yagize ati: “Ahantu uvuga hatekanye ni mu bwiherero bwawe? Kuko nta muntu n’umwe uri kuguhiga.”

Aya magambo ya Gen Muhoozi yakiriwe mu buryo butandukanye, bamwe bayafata nko gusuzugura no gutera ubwoba, mu gihe abandi bavuga ko ari uguhakana ibirego bya Bobi Wine.

Si ubwa mbere Bobi Wine agaragaje ko atishimiye uko inzego z’umutekano zimufata. Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira, yatangaje kenshi ko abayoboke benshi b’ishyaka rye bafunzwe, abandi bagakubitwa bikomeye, ndetse bamwe bagakorerwa ihohoterwa.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu na yo yagiye igaragaza impungenge ku miterere y’amatora ya Uganda, ivuga ko habayemo igitutu, itotezwa n’ikorwa ry’ihohoterwa rikorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kugeza igihe hatangazwaga amajwi ya nyuma, amakuru yatangazwaga n’ibitangazamakuru atandukanye yavugaga ko imvururu zabaye nyuma y’amatora zaguyemo abantu bagera kuri 12, abandi benshi bagakomereka.

Nubwo Leta ya Uganda ikomeje kuvuga ko amatora yagenze neza kandi mu mutekano, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bavuga ko ibyabaye bigaragaza ko hakiri ikibazo gikomeye cya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu.

Ibi bibaye mu gihe umwuka wa politiki muri Uganda ukomeje kuba mubi, aho umubano hagati y’ubutegetsi buriho n’ababurwanya ugenda urushaho gukara, cyane cyane nyuma y’amatora atavuzweho rumwe.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui