Urupfu rw’umukobwa wari ukiri muto wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda rukomeje kubabaza benshi, cyane cyane abo biganaga, umuryango we n’abandi bamumenye.
Cyuzuzo Grace w’imyaka 23, wari umunyeshuri muri Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kaminuza y’u Rwanda (UR-CST), yakuwe mu Kiyaga cya Kivu yapfuye nyuma yo kurohama ubwo yari yasohokanye na bagenzi be.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gatwaro, Akagari ka Kibuye mu Murenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi, aho uyu mukobwa yari yagiye gutemberera ku kiyaga cya Kivu hamwe n’inshuti ze ku wa 8 Werurwe 2026.
Amakuru yatangajwe n’inzego z’ibanze agaragaza ko Cyuzuzo Grace yari yasohokanye n’itsinda ry’abanyeshuri bigana muri Kaminuza y’u Rwanda. Muri iri tsinda harimo abahungu batatu n’abakobwa babiri bari bagiye kuruhuka no gutembera ku kiyaga cya Kivu, kimwe mu bice bikundwa n’abakerarugendo n’abagenzi basura Intara y’Iburengerazuba.
Mu gihe bari bageze ku kiyaga, bamwe muri bo bahisemo kujya gutembera mu bwato. Cyuzuzo Grace yajyanye mu bwato n’umwe mu basore bari kumwe, ariko bageze hagati mu kiyaga ibintu bihinduka bibi ubwo ubwato barimo bwiyubikaga.
Uwo musore bari kumwe mu bwato yahise atabarwa kuko yari yambaye ijire rifasha umuntu kureremba ku mazi, mu gihe Cyuzuzo Grace we atari yambaye iyo jire. Ibyo byatumye arohama mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, maze ahita aburirwa irengero.
Abari kumwe na we bahise batabaza inzego z’umutekano n’iz’ibanze kugira ngo zitangire ibikorwa byo kumushakisha. Nyuma y’iyo mpuruza, hatangiye igikorwa cyo gushakisha umurambo we hifashishijwe inzego zitandukanye zirimo na Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi.
Igikorwa cyo kumushakisha cyamaze amasaha menshi, aho abashinzwe ubutabazi bakomeje gushakisha mu kiyaga bashakisha niba yaboneka. Nyuma y’umunsi umwe wose bamushakisha, ku mugoroba wo ku wa 9 Werurwe 2026 ni bwo umurambo wa Cyuzuzo Grace waje kuboneka mu Kiyaga cya Kivu.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Rwandekwe Songa, yavuze ko inzego z’ibanze zahise zifatanya na Polisi y’u Rwanda mu gikorwa cyo gushakisha uwo mukobwa kugeza abonetse.
Yagize ati: “Twihanganishije umuryango w’uyu mwana tubuze. Twifashishije Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi batangira kumushakisha, aza kuboneka ku mugoroba wo ku wa 9 Werurwe.”
Yakomeje anibutsa abantu bose basura ikiyaga cya Kivu ko bagomba kubahiriza amabwiriza y’umutekano, cyane cyane kwambara ijire ibafasha kureremba mu gihe bagiye mu bwato.
Ati: “Abantu baturuka ahandi bamenyereye piscine, ntibagafate ikiyaga cya Kivu nka piscine. Ni ingenzi ko bubahiriza amabwiriza bahabwa n’ababafasha mu bwato, bakajya mu kiyaga ari uko bambaye ijire.”
Urupfu rwa Cyuzuzo Grace rwahise rutera agahinda gakomeye muri bagenzi be biganaga, aho bamwe bagaragaje ko batunguwe n’iyo nkuru y’incamugongo kuko bari kumwe mbere gato y’uko iyo mpanuka iba.
Abamuzi bavuga ko yari umukobwa wicishaga bugufi, ukunda amasomo ye kandi ufite inzozi zo kuzagira uruhare mu iterambere ry’igihugu binyuze mu bumenyi bwe.
Cyuzuzo Grace akomoka mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Nyuma yo kuboneka, umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro Bikuru bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyikirizwa umuryango we.
Amakuru kandi agaragaza ko se wa nyakwigendera yahise agera i Karongi nyuma yo kumenya ibyabaye, kugira ngo afatanye n’inzego zitandukanye mu gutegura gahunda zo gushyingura umukobwa we.
Urupfu rw’uyu munyeshuri rukomeje gushengura imitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu baturage muri rusange, aho abantu batandukanye bakomeje kwihanganisha umuryango we ndetse bakanasaba abantu kujya bitwararika cyane cyane mu gihe bagiye gutemberera ku mazi.
Ni inkuru ibabaje yongeye kwibutsa benshi akamaro ko kubahiriza amabwiriza y’umutekano ku biyaga n’ahandi hose hashobora guteza impanuka, kugira ngo ubuzima bw’abantu burindwe.
Mu gihe umuryango we ukomeje kwitegura kumushyingura, inshuti ze, abo biganaga n’abamumenye bose bakomeje kumwibuka nk’umukobwa wari ufite ejo hazaza heza, ariko ubuzima bwe bukarangira mu buryo butunguranye.
Urupfu rwa Cyuzuzo Grace rukomeje gusiga icyuho gikomeye mu muryango we, mu nshuti ze ndetse no muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigaga. Abamuzi bavuga ko azahora yibukwa nk’umunyeshuri wari ufite intego n’inzozi nyinshi zo kugera kure.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

