AFC/M23 yavuye mu gace yari imaze amezi atatu igenzura kigarurirwa n’abarwanyi bari kurwana ku ruhande rwa FARDC

Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 zavuye mu birindiro bya Buhaya mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026, nyuma y’amezi atatu zigenzura uwo musozi zikaba zarawirukanyemo abarwanyi ba Wazalendo bawubagamo.

Buhaya ni umusozi w’ingenzi witegeye agace ka Katobi, uherereye mu ntera ya kilometero zisaga 15 uvuye mu mujyi wa Pinga, muri Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Uwo musozi ufatwa nk’ufite agaciro gakomeye mu bya gisirikare kuko ugenzura inzira zihuza uduce dutandukanye twa Walikale na Masisi.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko kuva mu Ugushyingo 2025 ari bwo abarwanyi ba AFC/M23 bari bigaruriye Buhaya, basunika inyuma imitwe ya Wazalendo isanzwe ifatanya n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu mirwano ihanganyemo na M23 mu burasirazuba bw’igihugu.

Umuyobozi wa Groupement ya Kisimba, aho Buhaya iherereye, yemeje ko abarwanyi ba AFC/M23 bavuye muri ibyo birindiro rwihishwa mu ijoro, batabanje kubitangaza. Yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana aho bahise berekeza, mu gihe abaturage bavuga ko batabonye mirwano yabanje cyangwa ibimenyetso by’ihangana rikomeye mbere y’uko bava muri ako gace.

Nyuma y’amasaha make AFC/M23 ivuye kuri uwo musozi, ku wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare, abarwanyi ba Wazalendo bahise bawusubiramo, bongera kuwugenzura. Amakuru avuga ko basanze ibirindiro byinshi byari byarasizwe nta kintu na kimwe kiri mo, ibintu byatumye hibazwa icyatumye M23 ifata icyemezo cyo kuwuvamo itarwanye.

Abasesenguzi bavuga ko kwimuka kw’ingabo muri aka karere bishobora kuba bifitanye isano n’ihindagurika ry’imirwano mu bindi bice bya Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane mu duce twa Masisi na Rutshuru, aho imirwano yakomeje kuvugwa hagati ya AFC/M23, FARDC n’imitwe iyishyigikiye irimo na Wazalendo.

Ibi bibaye mu gihe hari ibiganiro n’ubusabe bw’agahenge bimaze iminsi bivugwa ku rwego mpuzamahanga, bigamije kugabanya umwuka mubi n’imirwano imaze igihe mu burasirazuba bwa RDC. Nubwo bimeze bityo, ku butaka ho haracyagaragara ukwimura ingabo no guhindura ibirindiro kenshi, bigaragaza ko umutekano w’ako karere ugikomeje kuba muke.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa AFC/M23 ntiburagira icyo butangaza ku mpamvu yo kuva muri ibyo birindiro, mu gihe Wazalendo bo bakomeje kwiyerekana kuri uwo musozi nk’ahantu hongeye kuba mu maboko yabo. Ibizakurikiraho biracyategererejwe, mu gihe Walikale ikomeje kuba imwe mu nkingi z’imirwano ihindagurika mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui