Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje icyemezo gikomeye cyo gutangira gusenya indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 hamwe na drone z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), igihe cyose zizajya ziboneka mu birindiro byazo, mu gihe zakomeza kwifashishwa mu kugaba ibitero byibasira abaturage bo mu bice iri huriro ryafashe.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara na Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23, abinyujije ku rubuga rwe rwa X (rwahoze ari Twitter), aho yashimangiye ko ibikorwa byo kugaba ibitero byo mu kirere bikomeje gukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa bidashobora kwihanganirwa.
Mu magambo ye, Bisimwa yagize ati: “Ntibyemewe na gato ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeza kwishimira gukwirakwiza urupfu mu bice byabohowe bukoresheje indege za gisirikare (drones na Sukhoi). Iryo terabwoba niridahagarara, ibyo bikoresho by’urupfu bizarimburirwa mu birindiro byabyo.”
Aya magambo aje mu gihe kuva mu cyumweru gishize, hakomeje kumvikana amakuru y’ibitero byo mu kirere byagabwe mu gice cy’imisozi miremire yo muri Teritwari ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa riri guhangana n’ingabo za AFC/M23 ku bufatanye n’umutwe wa Twirwaneho, urengera umutekano w’abaturage bo muri ako gace.
Abaturage bahatuye bavuga ko ibi bitero byo mu kirere byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwabo bwa buri munsi, aho bamwe bavuga ko inzu zabo zasenywe, imirima igatwikwa, ndetse n’abasivile bagahitanwa n’ibisasu bivuye mu kirere.
Amakuru atandukanye akomeje guhwihwiswa mu nzego z’umutekano agaragaza ko izi ndege za FARDC zikunze guturuka ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mu Burundi, ndetse no ku kibuga cy’indege cya Kisangani mu ntara ya Tshopo, aho bivugwa ko ari ho hakorerwa ibikorwa byinshi by’indege z’intambara zifasha ingabo za Leta ya Congo.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ubutegetsi bwa Kinshasa bwatangaje ko ikibuga cy’indege cya Kisangani cyagabweho ibitero bya drone, ndetse ko drone umunani zahanuwe mu byo bwavuze ko ari igitero gikomeye cyibasiye ibikorwa byabwo by’indege.
Leta ya Congo Kinshasa yahise ishinja ihuriro rya AFC/M23 ndetse n’u Rwanda kuba ari bo baba barateguye ibyo bitero, nubwo impande zombi zitaragira icyo zitangaza ku mugaragaro ku byo zishinjwa, bikomeza gusiga urujijo ku byabereye i Kisangani n’ababigizemo uruhare.
Icyemezo cya AFC/M23 cyo guteguza gusenya indege na drone za FARDC kirushaho kugaragaza uko umwuka ukomeje kuba mubi mu burasirazuba bwa RDC, aho intambara igenda ifata indi ntera, ikava ku mirwano yo ku butaka ikinjira mu kirere, ibintu benshi batinya ko byarushaho gushyira mu kaga abasivile.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

