Ihuriro AFC/M23 ryamaganye bikomeye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riyishinja gukoresha urupfu rw’abantu barenga 200 bapfiriye mu birombe by’amabuye y’agaciro mu gace ka Rubaya, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu nyungu za politiki aho kwita ku mpamvu nyakuri zateye ibi byago.
Ibi byago byabaye tariki ya 28 Mutarama 2026, ubwo inkangu ikomeye yasenyaga ibirombe byari birimo abacukura amabuye y’agaciro, ahanini coltan na cassitérite, mu gace kazwiho ubutaka bworoshye cyane, cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi iri kugwa muri aka karere.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa AFC/M23, ryavuze ko bitunguranye kandi bibabaje kubona Leta ya RDC ishaka gushinja iri huriro ibyago byatewe n’imiterere y’ubutaka n’imvura, aho kwemera intege nke z’imyaka myinshi mu micungire y’urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Tariki ya 31 Mutarama 2026, Minisiteri ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC yatangaje ko abenshi mu bapfuye ari abantu bivugwa ko bashyizwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko na AFC/M23, amagambo yahise yamaganwa n’iri huriro.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko imvugo n’imyitwarire ya Leta ya RDC mu gihe cy’ibyago nk’ibi bigaragaza uburyo ubuyobozi bwa Kinshasa bukomeje gushaka inyungu za politiki mu marorerwa aho kwita ku buzima bw’abaturage.
Yagize ati: “Aho kwemera ko Leta imaze igihe kinini yarananiwe gushyira ku murongo urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ishaka kwifashisha ibyago byatewe n’imvura nyinshi n’imiterere y’ubutaka mu birombe bya Rubaya, mu nyungu za politiki.”
AFC/M23 yashimangiye ko ibyago byabereye muri Rubaya bidashobora gushingirwa ku kuba ari yo igenzura aka gace, kuko no mu bice byinshi by’igihugu bigenzurwa n’ingabo za Leta ya RDC, mu bihe bitandukanye habaye impanuka zikomeye zahitanye ubuzima bw’abantu benshi barenga 800 bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Iri huriro ryatanze ingero zirenga 15 z’ahantu hagenzurwaga na Leta ya RDC hapfiriye abaturage benshi, harimo Nyamukubi na Bushushu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ahabereye impanuka ikomeye tariki ya 4 Gicurasi 2023 igahitana abantu barenga 500.
Ryongeye kwibutsa ko mu Ukwakira 2018, abantu 37 bapfiriye mu kirombe cyo muri Fizi, abandi 43 bagapfira mu kirombe cya KOV mu Ntara ya Lualaba muri Kamena 2019, naho muri Nzeri 2020 abantu 50 bagapfira mu kirombe kiri hafi y’umujyi wa Kamituga, ibyo byose bikaba byarabereye mu bice byagenzurwaga byuzuye na Leta ya RDC.
AFC/M23 ishimangira ko ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC ari ikibazo cy’igihugu cyose, gishingiye ku kudashyiraho politiki ihamye yo kurengera abacukura amabuye y’agaciro no kubahiriza amategeko agenga umutekano n’imibereho yabo, aho kugihindura intwaro ya politiki mu gihe cy’ibyago.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp




