AFC/M23 Yahaye Gasopo Amerika Yafatiye Ibihano Igisirikare Cy’u Rwanda n’Abasirikare Bakuru Bane?

Mu gihe Amerika yafatiye ibihano Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) n’abasirikare bakuru bane ku birego by’uko bashyigikiye umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ihuriro rya AFC/M23 ryasohoye ubutumwa butaziguye, rigaragaza ko ritarebwa n’amasezerano ya Washington, ndetse rikomeza kwagura ingabo zaryo mu buryo buteye inkeke kuri Leta ya Kinshasa.

Mu butumwa bwatanzwe na Bertrand Bisimwa, umuyobozi wungirije ushinzwe politiki, dipolomasi n’imiyoborere muri AFC/M23, yasubije Senateri Jeanne Shaheen wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uvuga ko iri huriro ryarenze ku masezerano ya Washington.

Bisimwa yagize ati: “Madamu, ihangane, ariko se ni gute nk’uko ubivuze, M23 yarenga ku masezerano itasinye kandi atayireba na gato? Ikibazo nyacyo kiri mu buryo Washington yumva iyi ntambara. Mukeneye amakuru y’ibanze kuri iyi ntambara.”

Amasezerano ya Washington asaba u Rwanda no ku ruhande rw’iyo RDC gukuraho ibikorwa byose byatera intambara, harimo gusenya umutwe wa FDLR, no gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku mipaka mu rwego rwo guhagarika intambara.

I Doha muri Qatar ho hategurwa ibiganiro bigamije guhagarika burundu intambara, ariko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bukomeje gushaka ko ikibazo gikemurwa i Washington.

Mu yandi makuru, ku wa 2 Werurwe 2026, mu muhango wabereye i Lumangabo, AFC/M23 yinjije mu ngabo zayo abarwanyi bashya 1.518, barimo abavuye mu ngabo za FARDC, biyemeza guhangana n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Gen. Maj. Sultani Makenga, Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, yavuze ko RDC yashegeshwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, ndetse ko ingabo zayo ziharanira kubohora abaturage no kubarinda guhohoterwa.

Ati: “Tshisekedi yakusanyije abajura bose n’abanyabyaha abaha intwaro kugira ngo bice abasivili babaziza ubwoko bwabo. Bica abaturage banze kugendera ku ngengabitekerezo mbi babashyiramo, bakabica kugira ngo basahure ibyabo.”

Yashimangiye ko abarwanyi bashya bagomba kwitwara neza, bagakora mu nyungu z’abaturage, bakirinda imyitwarire mibi y’ingabo za Leta bahozemo.

AFC/M23 yashyize imbere kubohora igihugu no gukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa, ibyerekana ko intego yabo atari ukurinda amasezerano ya Washington gusa.

Gen. Makenga yavuze ati: “Mwiteguye kwirukana ubutegetsi butagira icyo bwitaho bwa Kinshasa?”

Bose barasubiza bati “Yego Afande.”

Yongeyeho ati:  “Mwiteguye kwemera ko bagenzi banyu bamaze imyaka mu buhungiro bataha? Mwiteguye kwamagana ivangura ryose Tshisekedi yazanye mu bice byacu?”

Iri huriro riharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo b’Abatutsi bicwa abanda, riharanira gukura igihugu mu maboko ya Tshisekedi n’abafatanyije na we, rishyira imbere kubohora abaturage no kugarura icyubahiro cy’igihugu.

Ubutumwa bwa AFC/M23 ku Amerika bihano yafatiye RDF bwabonetse nk’“ikibazo cy’amakuru kidahagije” mu kumva uburyo M23 ikora. Iri huriro risaba ko amahanga, by’umwihariko Amerika, yiga neza ku ruhare rw’ingabo z’u Rwanda n’amateka y’intambara mu burasirazuba bwa RDC mbere yo gufata ibyemezo bigira ingaruka ku mibanire y’ibihugu n’umutekano w’akarere.

AFC/M23, ku ruhande rwayo, yerekanye ko itazigera yemera gukumirwa n’amasezerano itasinye, ikomeza kwiyubaka no gushaka kwirukana ubutegetsi bwa Tshisekedi, byongera gukaza umwuka w’intambara mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Bertrand Bisimwa yatangaje ko M23 itarenga ku masezerano itasinye
Abarwanyi bo mu mutwe udasanzwe binjiye muri AFC/M23 barimo abahose muri FARDC

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui