AFC/M23 Yagabye Ibitero Bikaze, Ifata Uduce Tubiri mu Rugamba Rwateje Impungenge Nshya

AFC/M23 yagabye ibitero bikaze, ifata uduce tubiri mu mirwano yamaze amasaha menshi mu rugamba wwateje impungenge nshya

Uduce twa Humura na Mukohwa, duherereye muri Nyamaboko ya mbere mu teritwari ya Masisi, twinjiwemo n’abarwanyi ba AFC/M23 nyuma y’imirwano ikaze yabahuje n’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe yitwara gisirikare ya wazalendo ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026.

Amakuru aturuka muri ako gace agaragaza ko imirwano yamaze amasaha menshi, aho impande zombi zakoresheje imbaraga nyinshi, ariko ku musozo ingabo za Leta zisubira inyuma kubera igitutu zikomeje gushyirwaho na AFC/M23, bituma aba barwanyi bafata uduce tw’ingenzi twa Humura na Mukohwa.

Ifatwa ry’utu duce ryahise rituma impungenge ziyongera ku mutekano w’akarere, cyane ko kari hafi y’ahantu hafite akamaro gakomeye mu bya gisirikare.

Aho ni nko muri Rutoboko, hazwiho kuba hifashishwa mu kwakira kajugujugu zitwara ibikoresho bya gisirikare n’abasirikare bajya ku rugamba, bigaha uwo ari we wese uhafite igenzura inyungu ikomeye mu mikorere y’intambara.

Nyuma y’iyi mirwano, hatangiye kugaragara ituze ry’agateganyo mu bice birimo Humura na Ngululu, ariko abaturage bavuga ko ari ituze ridatanga icyizere, kuko ibikorwa bya gisirikare bishobora kongera kubura igihe icyo ari cyo cyose.

Ibi bibaye mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu bice bitandukanye bya Masisi, aho uduce tugenda duhinduranya ubuyobozi hagati ya FARDC, abafatanyabikorwa babo ba wazalendo, n’abarwanyi ba AFC/M23. Iyi miterere y’intambara ituma nta ruhande rugaragara ko rufite ubudahangarwa busesuye, bikongera ubukana n’igihe izamara.

Abaturage bo muri Masisi ni bo bakomeje kwibasirwa cyane n’ingaruka z’iyi mirwano. Raporo zitandukanye zigaragaza ko benshi bamaze guta ingo zabo bahunga, inzu n’ibikorwaremezo byinshi bikaba byarasenyutse, mu gihe kubona ibiribwa, amazi meza n’ubuvuzi bikomeje kuba ikibazo gikomeye.

Ibi bibazo by’ubutabazi bikomeje gutuma ubuzima bw’abaturage burushaho kujya mu kaga, cyane cyane abana, abagore n’abasaza, barimo guhura n’ibura ry’ibanze ry’ibibatunga no kubitaho.

Uko ibintu bigenda bifata indi ntera muri Masisi, birerekana isura y’umutekano muke ukomeje kurushaho gukara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abasesenguzi bagaragaza ko hakenewe ingamba zihutirwa, zirimo iz’ubutabazi bwihuse no gushaka ibisubizo bya politiki byafasha guhagarika iyi mirwano no kugarura amahoro arambye muri aka karere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui