Ihuriro rya AFC/M23 rikomeje kugaragaza gahunda irenze urugamba rwa gisirikare, aho riri gushyira imbere kuvugurura inzego z’umutekano no kuzamura ubukungu mu bice rigenzura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu mwaka ushize, mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bw’iri huriro n’abanyamakuru i Goma ku wa 25 Nyakanga 2025, René Abandi uri mu bashinze M23, yatangaje ko abasirikare ba FARDC ari bo bagomba kuzaba igice cy’igisirikare gishya AFC/M23 iteganya kubaka.
Yavuze ko ari intambwe igamije kuvugurura igisirikare cya Leta cyagaragaje intege nke mu gucunga umutekano w’igihugu.
Yagize ati, “Abasirikare bose ba FARDC bazinjira mu ngabo zacu kubera ko dushaka kuvugurura iki gisirikare,” asobanura ko intego ari ugushyiraho igisirikare gifite ubushobozi bwo kugarura ituze rirambye.
Ibi yabitangaje mu gihe hari ibiganiro by’amahoro biri gutegurwa hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23, byari bikomeje kuba mu murongo washyizweho na Qatar kuva muri Werurwe 2025.
Ku wa 19 Nyakanga 2025, impande zombi zari zimaze kumvikana ku mahame aganisha ku masezerano y’amahoro, ateganya ko ubutegetsi bwa Leta bugomba gusubirana ububasha ku gihugu cyose.
Gusa AFC/M23 yo yavuze ko itazava mu bice igenzura, ivuga ko ari uburenganzira bw’abaturage bahatuye. Umunyamabanga Uhoraho w’iri huriro, Benjamin Mbonimpa, yashimangiye ko abaturage ba ho hantu bafite uburenganzira bwo kuhaguma.
Ati, “Dufite imiryango hano, dufite amasambu n’inka. Ntabwo tuzagenda kuko ari iwacu.”
Ku rundi ruhande, ikibazo cy’imfungwa cyakomeje kuba inzitizi mu biganiro. AFC/M23 ivuga ko hari abantu barenga 700 bafunzwe na Leta ya RDC bazira gukekwaho gukorana na yo.
Iri huriro ryasabye ko barekurwa mbere y’uko hakomeza icyiciro gikurikira cy’ibiganiro, bitaba ibyo rikaba rishobora kubyanga.
Mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje mu bice bitandukanye bya Kivu, AFC/M23 iri no gushyira imbaraga mu kubaka ubukungu.
Amakuru yizewe agaragaza ko iri huriro ryamaze kubona ishoramari rya miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika riturutse ku bashoramari b’Abongereza, rigamije gushinga banki y’ubucuruzi izwi nka “Bank of Kivu.”
Iyi banki izaba ifite uruhare rukomeye mu kugarura serivisi z’imari mu karere kari kamaze igihe kadakorerwamo ibikorwa bya banki bisanzwe.
Biteganyijwe ko izafasha mu kongera ubucuruzi, guhuza aka karere n’isoko mpuzamahanga no koroshya ihererekanyabubasha ry’imari cyane cyane mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Mu duce nka Rubaya, hamaze gutangira kugaragara ibikorwa by’imari by’ibanze byashyizweho n’ubuyobozi bwa AFC/M23, bigaragaza icyerekezo cyo kubaka inzego z’imari zikorera abaturage.
Iri shoramari rifatwa nk’icyizere cy’abanyamahanga batangiye kubona ko AFC/M23 ishobora gucunga neza ibice igenzura, haba mu bya gisirikare no mu miyoborere.
By’umwihariko, iri huriro ryamaze gushyiraho inzego zigenzura imari n’abakozi b’inzobere bashinzwe gutegura no kuyobora politiki y’ubukungu muri aka karere.
Nubwo ahazaza h’iyi gahunda hakiri mu gihirahiro bitewe n’intambara ikomeje, ibikorwa bya AFC/M23 bigaragaza uburyo bushya bwo kuyobora aho ihuza urugamba rwa gisirikare n’iterambere ry’inzego z’imari n’ubukungu.
Ibi byose bishyira igitutu ku biganiro by’amahoro biteganyijwe mu minsi iri imbere, aho hazarebwa niba impande zombi zishobora kumvikana ku buryo bwafasha igihugu gusubira ku murongo w’amahoro n’iterambere rirambye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

