Abasore Babiri Batawe muri Yombi Bashinjwa Gushuka Abakobwa, Kubambura no Kubasambanya

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho ibyaha bikomeye birimo gushuka abakobwa bababeshya ko bagiye kubaha akazi gahemba neza, nyuma bakabambura ibyo bafite ndetse bamwe bakanabasambanya ku gahato.

Aba basore bafatiwe mu Karere ka Rwamagana nyuma y’iperereza ryakozwe rikurikira ibirego byatanzwe n’abakobwa bagiye bagwa muri uwo mutego. RIB yatangaje ko kugeza ubu abantu barindwi bamaze gutanga ibirego, aho bamwe muri bo bavuga ko bahohotewe bikomeye.

Amakuru atangazwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha agaragaza ko aba basore bakoreshaga amayeri ateye ubwoba mu gushuka abakobwa, cyane cyane abari gushaka akazi cyangwa abaturutse mu mijyi bashaka imibereho myiza.

Umwe mu bakekwaho ibi byaha witwa Sebahizi Jean Christosme ngo yajyaga mu gace ka Gare ya Nyabugogo, aho yashakaga abakobwa bashobora gushukika byoroshye. Yabegerezaga asa n’uwari mu kiganiro kuri telefoni, akigira nk’aho ari kuvugana n’umukozi wamubuze.

Mu byo yavugaga, yashoboraga kuvuga ati: “Sha, urampemukiye kandi niriwe ngutegereje muri gare none dore bunyiriyeho.” Ibi byatumaga umukobwa uri hafi ye yumva ko hari akazi kabuze umuntu.

Nyuma yaho, yegeraga uwo mukobwa akamubwira ko hari akazi kabuze umukozi, akamubaza niba atabasha kugakora kugira ngo atazabwirwa nabi n’umukoresha we. Iyo umukobwa yemeye, yahitaga amuhuza n’undi mugenzi we kuri telefoni witwaga ko ari “Boss” wa kompanyi.

Uyu witwaga Boss na we yavuganaga n’uwo mukobwa mu buryo bumwizeza akazi keza n’umushahara mwiza, bityo bagahana gahunda yo guhura. Akenshi babwiraga uwo mukobwa ko agomba kujya i Rwamagana.

Ubwo umukobwa yabaga yemeye kujya kureba ako kazi, umwe muri aba bagabo yamujyanaga mu modoka cyangwa mu buryo bw’urugendo rurerure. Iyo bageraga hafi y’aho bagiye, by’umwihariko mu masaha y’umugoroba cyangwa nijoro, batangiraga gukoresha amayeri atandukanye kugira ngo urugendo rutinde.

Mu gihe bwabaga bumaze kwira, uwo musore yashoboraga kubwira umukobwa ko “Boss” yamusabye kujya kumuzanira inkoko cyangwa ikindi kintu hafi aho. Bahitaga basohoka mu modoka cyangwa aho bari bageze, akamujyana mu gice cyitaruye cyangwa mu gisambu.

Aho ni ho ibintu byahinduraga isura. Uwo musore yahitaga akuramo icyuma akakimushyira ku mubiri, akamutegeka kumuha ibyo afite byose birimo telefoni, amafaranga cyangwa ibindi bintu by’agaciro.

Nyuma yo kubimwaka, umukobwa yashoboraga guhunga afite ubwoba bwinshi atazi aho agana, kuko yabaga ari ahantu hatari abantu benshi.

Abakobwa babiri mu bamaze gutanga ibirego bavuga ko banasambanyirijwe mu gashyamba ko mu Murenge wa Musha, ibintu byateye impungenge ku mutekano w’abakobwa bashukishwa akazi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko ibi byaha byose bifitanye isano, ari na byo byatumye hafatwa abantu babiri bakekwaho kubigiramo uruhare.

Yavuze ko nyuma y’uko abakorewe ibyaha batanze ibirego, iperereza ryakozwe ryasanze uburyo ibyaha byakozwe busa, bityo abakekwa barafatwa kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera.

Dr. Murangira yasabye abaturage kugira amakenga, cyane cyane abakobwa n’abashaka akazi, bakirinda kwizera abantu batazi babizeza akazi mu buryo butazwi.

Yanabasabye kujya babanza kumenyesha abo mu miryango yabo cyangwa inshuti aho bagiye n’icyabajyanye, kugira ngo hatagira ugwa mu mutego w’abagizi ba nabi.

RIB yibukije kandi ko abantu bagomba kwitwararika cyane iyo bahawe akazi n’abantu batabazi neza, cyane cyane iyo basabwe kujya kure cyangwa guhura n’abantu batigeze babona.

Kugeza ubu aba bagabo bombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bikomeye birimo gusambanya abana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kugera ku makuru hagamijwe gukora icyaha, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo harebwe niba hari n’abandi bagize uruhare muri ibyo byaha cyangwa niba hari n’abandi bagizweho ingaruka batari batanga ibirego.

Iki kibazo cyateye impungenge abaturage benshi, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano w’abakobwa bashukishwa amahirwe y’akazi ariko bikarangira bibaye umutego w’ibyaha bikomeye.

Abaturage basabwe gukomeza gutanga amakuru ku gihe mu gihe babonye ibikorwa bikekwa ko bishobora guteza umutekano muke, kugira ngo hafatwe ingamba hakiri kare.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui