Abasirikare b’u Burundi bari muri RDC boherereje ubutumwa bwihariye Perezida Ndayishimiye na Général Prime Niyongabo

Mu gihe mu Ukuboza 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Prime Niyongabo, yatangaje ko u Burundi bwakuye abasirikare babwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) mu rwego rwo kubahiriza Amasezerano ya Washington, hari amakuru mashya agaragaza ko hari indi mitwe itatu y’ingabo itarigeze iva ku butaka bwa Kongo.

Abo basirikare bavuga ko bumva baratereranywe, kandi ko ubuzima bwabo buri mu kaga. Kuva mu Ukwakira 2025, bavuga ko batakibona amafaranga y’inyongera bahabwaga buri kwezi azwi ku izina rya “Ikibango”, angana n’amadolari 50, yagombaga kubafasha kwikenura no kwitunga mu gihe bari mu butumwa bw’igihugu.

Mu butumwa bwabo banditse, basabye ko ijwi ryabo ryagera ku bayobozi bakuru b’igihugu, barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo, Minisitiri w’Ingabo ndetse n’Umukuru w’Igihugu, basaba ko babafasha mu bihe bavuga ko bikomeye cyane.

Mu magambo yabo bwite, bagize bati: “Dufite ubutumwa twifuza ko mwageza ku bayobozi b’igihugu. Ni ubutumwa bw’abasirikare basigaye muri Congo. Turifuza ko bugera kuri Général Prime Niyongabo, Minisitiri udukurikirana ndetse n’Umukuru w’Igihugu. Turababaza tuti: Ese twe abasirikare basigaye muri Congo turazwi cyangwa ntituzwi? Turacyari muri TAFOC cyangwa twahindutse iki? Niba tukiri muri TAFOC, kuki amafaranga twahabwaga yitwa Ikibango atakiboneka?”

Aba basirikare bavuga ko ayo mafaranga yahagaritswe nyuma yo kuyahabwa ku nshuro ya nyuma mu mpera z’icyumweru kimwe, hanyuma ku itariki ya 10 z’ukwezi gukurikiraho akagarurwa ku rwego rwa diviziyo, mbere yo gusubizwa i Bujumbura bavuga ko yazanywe mu madorari atuzuye.

Aba basirikare bavuga ko ubuzima bwabo bwifashe nabi cyane kubera isuku nke. Bagira bati: “Ubu abasirikare twiyuhagira amazi gusa. Nta sabune dufite. Imyenda yacu yuzuye umwanda. Turatinya ko twazandura tifoyide. Indwara nk’izo zituruka ku isuku nke. Byaba biteye isoni kumva ko umusirikare uri mu butumwa bw’igihugu, uvugwa ko ahembwa, yaje kurwara indwara zituruka ku mwanda.”

Banibukije ko hari raporo zatambutse zivuga ku basirikare barwaye bwaki (kwashiorkor) kubera ko ibyo kurya byabo byajyaga byibwa n’ababigemuraga. Ubu bakavuga ko hashobora gukurikiraho icyorezo cya tifoyide.

Ikindi kibazo gikomeye bavuga ni icy’amazi yo kunywa. Mbere, buri musirikare yagenerwaga amacupa abiri y’amazi ku munsi. Ariko ubu bavuga ko ayo mazi asigaye anyobwa n’aba ofisiye gusa.

Bagira bati: “Ese igisirikare kigizwe n’aba ofisiye gusa? Kuki amazi yo kunywa atakigerwaho n’abasirikare bose?”

Bavuga ko mu gihe cyashize, Komanda wa 16 BN TAFOC yari yarashyizeho uburyo bwo guha buri musirikare amafaranga ibihumbi 30 by’amafaranga ya Kongo (30,000 FC) buri kwezi, kugira ngo biyigurire amazi. Ariko ngo ubwo buryo bwahagaritswe kuva hashyirwaho Koloneli witwa Kinigi mu Buyobozi bwa Brigade ya Gatandatu.

Amakuru atangwa n’abo basirikare agaragaza ko bari mu bice bitandukanye by’Uburasirazuba bwa RDC, cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Tanganyika.

Bavuga ko bari mu duce dutatu: Mwenga, Kalemie na Baraka. Brigade ya 5 iri muri Mwenga, igizwe na 25 BN TAFOC na 30 BN TAFOC hamwe n’inyongera z’ingabo; Brigade ya 6 iri muri Baraka, igizwe na 29 BN TAFOC, 16 BN TAFOC na 11 BN TAFOC, hiyongeraho abasirikare ba G2 ndetse na Brigade ya 7 iri muri Kalemie.

Mu gace ka Baraka, bavuga ko 11 BN TAFOC iri mu karere ka Katanga, 29 BN TAFOC iri hagati ya Mutego na Bibokoboko, naho 16 BN TAFOC iri kuva ahitwa Point Zero kugera Minembwe. Aba bo muri 16 BN TAFOC ni nabo barimo Kapiteni Eraste Ndayishemeze, uherutse kugwa ku rugamba.

Mu gusoza ubutumwa bwabo, abasirikare bagize bati: “Turabasaba mudutangire ubutumwa bwacu. Abayobozi b’igihugu barabizi ibibazo abasirikare b’u Burundi bahura nabyo muri iki gihugu.”

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Burundi ntiburagira icyo butangaza ku byavuzwe n’aba basirikare. Icyakora aya makuru ashobora kongera kwibutsa ikibazo cy’uruhare rw’ingabo z’u Burundi mu burasirazuba bwa RDC, mu gihe hari hamaze gutangazwa ko zakuweyo.

Abasesenguzi bavuga ko niba koko hari imitwe itatu itarava muri RDC, bishobora kuba byateza impaka ku bijyanye no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga no ku mibereho y’abasirikare bari mu butumwa bw’igihugu.

Mu gihe hagitegerejwe ibisobanuro by’inzego zibishinzwe, ijwi ry’aba basirikare rikomeje gusaba ubutabazi, riburira ko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga mu gihe nta gikozwe vuba.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui