Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware nyuma y’ibyo bakoze bikarakaza Perezida Ndayishimiye

Igisirikare cy’u Burundi kiri mu bihe bikomeye, nyuma y’uko abasirikare barenga 500 batangiye guhigwa bukware n’inzego z’umutekano, bashinjwa gutoroka inshingano za gisirikare nyuma yo gutsindwa ku rugamba bari baroherejwemo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Aba basirikare bari mu ngabo z’u Burundi (FDNB) bari boherejwe mu burasirazuba bwa RDC kurwanya inyeshyamba z’ihuriro AFC/M23. Amakuru aturuka mu bayobozi bakuru b’igisirikare agaragaza ko nyuma yo gutahuka mu gihugu cyabo, benshi bahisemo kwambura imyenda ya gisirikare, bashyira intwaro mu bubiko bwa gisirikare, hanyuma binjira mu buzima bwa gisivile, ntibongera kugaruka mu kazi ka gisirikare.

Umwe mu bofisiye bakuru b’igisirikare cy’u Burundi, utifuje ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano, yatangaje ko bamwe muri abo basirikare bari barasabye uruhushya rwo kujya gusura imiryango yabo guhera mu kwezi gushize k’umwaka wa 2025, ariko bageze iwabo bagahitamo kudasubira mu birindiro bya gisirikare.

Yagize ati: “Hari abasabye uruhushya basanzwe, ariko bageze mu miryango yabo bahita bagumayo. Hari n’abandi bari bafite pasiporo, bo bahise bahungira mu mahanga.”

Aya makuru yanemejwe na Pacifique Nininahazwe, impirimbanyi itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye, wavuze ko bamwe mu basirikare batorotse bahungiye mu bihugu byo mu karere, mu gihe abandi bageze kure cyane, barimo n’abavugwa ko bageze i Dubai.

Ati: “Abatagarutse bararenga 500. Abenshi bagumye mu miryango yabo, naho abafite pasiporo bo baragiye burundu.”

Aya makuru yo gutoroka inshingano akurikiye igihombo gikomeye ingabo z’u Burundi zagiriye ku rugamba, aho bivugwa ko nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi ba M23, abasirikare batahutse bahurijwe ahantu hatandukanye mbere yo gusubizwa mu kazi. Icyakora, benshi muri bo bahise bacika, bagenda mu bwihisho.

Ibi byateje igihunga n’ihungabana rikomeye mu buyobozi bw’igisirikare, bituma hafatwa icyemezo cyo gukaza ingamba zo guhiga abo basirikare batorotse. Kuri ubu, ibikorwa byo kubashakisha byakajijwe ku mipaka yose y’igihugu no mu nkengero zacyo.

No ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bujumbura, hashyizwe abasirikare bambaye imyenda ya gisivile, bafite inshingano zo gutahura no gufata abakekwaho kugerageza guhunga igihugu mu buryo butemewe.

Si ku mipaka gusa, kuko n’imbere mu gihugu hoherejwe urutonde rw’amazina y’abasirikare batorotse, rushyikirizwa abayobozi b’inzego z’ibanze hamwe n’imbonerakure. Intego ni uko uwo babonye wese yahita atabwa muri yombi agashyikirizwa inzego z’umutekano.

Ibi byose biri kuba mu gihe u Burundi bukomeje kohereza izindi ngabo muri RDC, cyane cyane mu bice bya Baraka, Bibogobogo na Milimba muri Teritwari ya Fizi, ndetse no mu bikorwa byo kurinda umujyi wa Kalemie. Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora kurushaho gukoma mu nkokora imitekerereze n’umutima w’abasirikare bari ku rugamba.

Ku rundi ruhande, amakuru akomeje guhwihwiswa mu karere avuga ko ibihugu birimo Tanzania, u Burundi, Afurika y’Epfo na Angola biri mu biganiro bigamije kongera kohereza izindi ngabo muri RDC. Muri uwo mugambi, bivugwa ko Tanzania yaba yaramaze kwemera kohereza abasirikare bagera ku bihumbi 12, mu rwego rwo gukomeza guhangana n’inyeshyamba za M23.

Izi mpinduka n’ibi bibazo byose bigaragaza isura y’umutekano muke n’ihungabana bikomeje kwigaragaza mu mitwe ya gisirikare yo mu karere, mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa Congo ikomeje gufata indi ntera, igasiga ingaruka zikomeye ku bihugu biyikikije.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui