Amakuru aturuka mu majyaruguru ya Mozambique aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri habaye imirwano ikaze mu Karere ka Macomia, aho bivugwa ko abasirikare batatu b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) baba bahasize ubuzima. Icyakora, ubuyobozi bw’u Rwanda ntiburemeza ayo makuru.
Iyo mirwano yabereye hagati y’imidugudu ya Nova Zambézia na V Congresso, hafi y’umuhanda w’igihugu nimero 380 (N380), uhuza Macomia na Oasse. Uwo muhanda wafunzwe kuva ku Cyumweru, nyuma y’igitero cyagabwe ku modoka zari ziherekejwe n’abasirikare, bigahagarika urujya n’uruza muri ako gace.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Mozambique Times avuga ko ibikorwa bya gisirikare bihuriweho hagati y’Ingabo za Mozambique, Ingabo z’u Rwanda n’itsinda rizwi nka Local Defense, byatangiye nyuma y’igitero cyo ku wa 22 Gashyantare 2026. Icyo gitero cyagabwe ku ruhererekane rw’imodoka zari ziherekejwe n’abasirikare, zimwe muri zo zigafatirwa mu gico, amapine yazo agatoborwa.
Umwe mu bari mu baherekeje izo modoka yavuze ko nyuma y’igico hakurikiyeho imirwano yamaze amasaha menshi hagati y’inyeshyamba n’Ingabo z’u Rwanda, mu gihe abagenzi bari bataye imodoka bagahunga bashaka ubuhungiro.
Kuva ku Cyumweru, muri ako gace humvikanye imirwano ya hato na hato, ariko iyabaye ku wa Kabiri, tariki 24 Gashyantare 2026, yasobanuwe nk’iyari “ikomeye cyane kuruta iyabaye ku Cyumweru no ku wa Mbere.”
Amakuru aturuka mu gisirikare cyo mu mujyi wa Macomia avuga ko iyo mirwano yahitanye abantu benshi ku mpande zombi, abandi barakomereka. Mu bapfuye, haravugwamo nibura abasirikare batatu b’u Rwanda, nubwo nta tangazo rirashyirwa ahagaragara n’ubuyobozi bwa RDF.
Mu Kigo Nderabuzima cya Macomia, amakuru yageze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri yemeza ko cyakiriye inkomere nyinshi zaturutse mu mirwano yabereye i V Congresso. Icyakora, nticyemeje ko cyakiriye imirambo y’abasirikare bapfuye.
Umuforomokazi ukorera muri icyo kigo yagize ati: “Dufite amakuru avuga ko abasirikare b’u Rwanda bapfuye mu mirwano y’uyu munsi. Jye nabonye umwe mu bagize UIR arimo kuvurwa, afite isasu mu mubiri ridashobora kuvanwamo, kandi azoherezwa i Pemba.”
Ku ruhande rw’Ingabo z’u Rwanda, bivugwa ko zifite amavuriro yazo zivuriramo abakomeretse, bityo hakaba hashoboka ko hari amakuru ataragera ku bigo nderabuzima bya leta ya Mozambique.
Mu gihe hari hagitegerejwe ko izindi ngabo zigera aho igico cyabereye, inyeshyamba zasahuye amakamyo yari mu ruhererekane rw’imodoka zagabweho igitero. Amakuru avuga ko mu zasahuwe harimo amakamyo abiri yanditseho “Mangas,” y’umucuruzi Issa Neru ukomoka muri Mocímboa da Praia, ndetse n’indi kamyo y’umucuruzi Mussa Daima ukomoka i Nangade.
Abaturage bamwe ndetse n’abasirikare bakijijwe n’Ingabo z’u Rwanda bajyanywe kuvurirwa mu bitaro byo mu cyaro byo mu mujyi wa Mueda, ahari icyicaro cy’ubuyobozi bw’ingabo mu majyaruguru.
Amakuru aturuka mu gisirikare cya Mozambique avuga ko agace ka V Congresso karimo udutsiko tw’inyeshyamba dukusanya imisoro itemewe ku bakoresha umuhanda wa N380, mu rwego rwo gutera inkunga ibikorwa byazo. Si ubwa mbere ako gace kabereyemo igitero gikomeye, kuko no mu Kuboza habayeyo indi mirwano ikomeye.
Mu gihe hagitegerejwe itangazo riturutse i Kigali, aya makuru akomeje gukwirakwira mu bitangazamakuru byo muri Mozambique, ashimangira ko umutekano mu Karere ka Macomia ukomeje kuba muke, cyane cyane ku muhanda wa N380, w’ingenzi mu bikorwa by’ubucuruzi n’itangwa ry’ibikoresho mu majyaruguru ya Cabo Delgado.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

