Abasirikare babiri bo mu Ngabo zirwanira mu Kirere z’igihugu cya Thailand (Royal Thai Air Force) bapfiriye mu mpanuka y’indege ya gisirikare yaguye mu ishyamba riri mu majyaruguru y’icyo gihugu, mu Ntara ya Chiang Mai, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Iyo ndege yo mu bwoko bwa Beechcraft AT-6 Wolverine, yakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari mu butumwa bw’imyitozo (training mission) ubwo yahanukaga ikagwa mu gace k’ishyamba riri mu misozi ahagana saa yine n’igice za mu gitondo.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibisigazwa by’iyo ndege byahiye bikiri mu mwotsi mwinshi, aho ibice byayo byari byatatanye mu ishyamba, umwotsi n’umukara w’umweru uzamuka mu kirere.
Abari bayirimo, barimo umupilote n’umusirikare ushinzwe gukoresha intwaro (gun operator), bombi bapfiriye aho impanuka yabereye. Inzego z’umutekano n’abatabazi bahise bagera aho byabereye, bazimya inkongi yatewe n’iyo mpanuka banashyira aho hantu mu kato.
Umuvugizi w’Ingabo zirwanira mu Kirere za Thailand yatangaje ko hakiri gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka, anavuga ko aho indege yaguye hafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo kubahiriza amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga agenga umutekano w’ingendo zo mu kirere.
Yagize ati: “Abasirikare n’amatsinda y’ubutabazi barimo gusuzuma ibisigazwa by’iyo ndege no gushakisha amakuru yose yakwifashishwa mu kumenya icyateye impanuka. Andi makuru aracyakusanywa.”
Kubera ko iyo mpanuka yabereye mu ishyamba riri kure kandi riri mu misozi, inzego z’umutekano zagize ingorane zo kugera aho byabereye, aho byabaye ngombwa kugenda n’amaguru no gufashwa n’abaturage bahaturiye.
Indege ya AT-6 Wolverine ni imwe mu ndege zoroheje z’intambara n’ubugenzuzi bwo ku butaka, zikoreshwa mu bikorwa byo kurinda imipaka no kugenzura umutekano.
Ikigo cya gisirikare cya Wing 41 Air Base kiri i Chiang Mai cyakiriye indege umunani z’ubu bwoko hagati ya 2024 na 2025, ebyiri za mbere zigera mu gihugu muri Nyakanga 2024, izindi zigenda zakirwa mu mwaka wa 2025. Zashyizwe mu mutwe wa Squadron 411.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe hirya no hino ku isi hakomeje kumvikana inkuru z’impanuka z’indege. Muri Kolombiya, ku wa Gatatu w’iki cyumweru, abantu 15 bose bari mu ndege yapfiriye mu mpanuka y’indege yari itwaye abagenzi barimo n’umudepite.
Sosiyete ya Satena Airlines yatangaje ko iyo ndege yagize impanuka ikomeye, igahitana abantu bose bari bayirimo, itanasobanura icyayiteye, ivuga ko n’icyuma gitanga ubutumwa bwihutirwa (emergency beacon) kitigeze gikora.
Izi mpanuka zombi zikomeje guteza impungenge ku mutekano w’ingendo zo mu kirere, mu gihe inzego bireba zisabwa kongera ingamba zo gukumira impanuka n’uburangare mu bikorwa by’indege za gisivili n’iza gisirikare.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


