Bya bintu byakomeye: Abantu bane bishwe bashinjwa ko iyo basuhuje Abasore n’Abagabo, Ubugabo bwabo buhita buburirwa irengero.
Mu Ntara ya Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hadutse inkuru zateje ubwoba n’akaduruvayo mu baturage, zishingiye ku bihuha byavugaga ko hari abantu bafite ubushobozi bw’amayobera bwo “kujyana ubugabo bw’Abasore n’Abagabo” igihe babakozeho cyangwa babasuhuje.
Ibyo bihuha byakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu baturage mu byumweru bibiri bishize, bituma bamwe batangira gufata ibyemezo bikomeye byo kwihorera ku bantu bakekwagaho ubwo bushobozi.
Ibi bintu byaje kuvamo ubwicanyi bukomeye aho abantu bane bamaze kwicwa n’abaturage babashinja gukora ibyo bikorwa.
Abishwe barimo umugore wari utwite ndetse n’abagabo batatu, bishwe mu buryo bw’agashinyaguro n’akagome, ibintu byatumye abayobozi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu batangaza ko ari ikibazo gikomeye cy’ubwicanyi bushingiye ku bihuha.
Inkuru ivuga ko iyo umuntu ufite ubwo bushobozi akora ku mugabo, ubugabo bwe buhita bucika cyangwa bukavaho mu buryo bw’amayobera. Ababyizera bavuga ko bishobora kuba nyuma yo gusuhuzanya cyangwa mu gukoranaho bisanzwe. Ariko iperereza ryakozwe ku bagabo bavugaga ko byabayeho ryagaragaje ko nta na kimwe cyabayeho, ahubwo byagaragaye ko ubugabo bwabo bwari bugihari.
Nubwo bimeze bityo, abaturage benshi bakomeje kwizera ayo makuru, bituma batangira gukeka abantu batabazi cyangwa abashya mu bice byabo, bakabashinja ubwo bushobozi. Uwo mwuka w’ubwoba na kwihutirwa kwihorera ni wo waje kuvamo ubwicanyi bwahitanye abo bantu bane.
Ku wa 8 Werurwe 2026, umugore wari utwite wari utunzwe no gucuruza imyenda ya caguwa mu mujyi wa Kambove yatewe amabuye n’agatsiko k’abaturage kugeza ashizemo umwuka. Abamwishe bamushinjaga ko ari umwe mu bantu bafite ubushobozi bwo gukora ku bagabo ubugabo bwabo bukavaho.
Uwo mugore ntiyari wenyine wakorewe ubwicanyi. Mu minsi yakurikiyeho, abagabo batatu bo muri Komini ya Fungurume na bo bafashwe n’abaturage babashinja icyo cyaha. Baje gutwikwa ari bazima, bahasiga ubuzima mu buryo bwateye ubwoba benshi.
Ibi byabaye byatumye bamwe mu bayobozi batangira kwamagana iyo myitwarire. Umudepite uhagarariye agace ka Kambove mu Nteko Ishinga Amategeko ya Katanga, Komba Liliane, yatangaje ko ibyo bikorwa ari ubugome budakwiye kubaho mu gihugu kigendera ku mategeko.
Yagize ati: “Ndahamagarira inzego z’umutekano n’ubutabera guhagurukira iki kibazo. Ubwicanyi nk’ubu bushingiye ku bihuha bugomba guhagarara, kandi ababikoze bagahanwa.”
Abagize sosiyete sivile muri Katanga na bo bagaragaje impungenge zikomeye. Shadrack Mukadi, umwe mu bayihagarariye mu gace ka Kolwezi, yavuze ko ikibazo nyamukuru gishingiye ku bantu bavuga ko ubugabo bwabo bwavuyeho, bagamije gukwirakwiza ubwoba mu baturage.
Yagize ati: “Buri mugabo uvuga ko ubugabo bwe bwavuyemo aba abeshya. Ariko ayo magambo ye ni yo atera abaturage uburakari bukavamo ubwicanyi. Ni yo mpamvu hagomba kubaho ibihano bikomeye ku bakwirakwiza ayo makuru.”
Ubuyobozi bwo mu Ntara ya Katanga bwatangiye gufata ingamba zo guhangana n’iki kibazo. Mu ntangiriro za Werurwe 2026, urukiko rwo mu gace ka Kolwezi rwakatiye umugabo igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha nk’ibyo.
Nanone kandi, mu mujyi wa Lubumbashi hari abagabo babiri bagikurikiranwa n’ubutabera bakekwaho gukwirakwiza amakuru nk’ayo, byavugwaga ko ari byo byateye ubwoba mu baturage.
Kuri ubu, abayobozi muri Katanga basaba abaturage kwirinda guha agaciro amakuru atizewe, cyane cyane ayakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Barabibutsa ko gufata amategeko mu maboko yabo bishobora kuvamo ubwicanyi budafite ishingiro.
Mu gihe iperereza rigikomeje, ikibazo cy’ayo makuru y’ibihuha gikomeje kuba ingorabahizi mu baturage, aho bamwe bagifite ubwoba, mu gihe abandi basaba ko ubuyobozi bwashyira imbaraga mu kwigisha abaturage no guhana abakwirakwiza amakuru y’ibinyoma.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

