Abantu babiri baguye mu mpanuka yabereye muri etape ya mbere ya Tour du Rwanda abandi batandatu barakomereka bikabije

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, isiganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda ryatangiye gukinwa, ariko ntiryarangira neza. Etape ya mbere yaturutse mu Karere ka Gicumbi yerekeza mu Karere ka Rwamagana, yaherekejwe n’akaga k’abakunzi b’umukino w’amagare.

Nk’uko ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bubitangaza, habaye impanuka ikomeye y’imodoka zibanziriza abakinnyi, aho abantu babiri bahise bitaba Imana, abandi batandatu barakomereka bikomeye. Iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Gatsibo, mu kagari ka Gabiro, aho imwe mu modoka zataye umuhanda wugarijwe n’abafana igonga abantu bari bahari.

Polisi y’u Rwanda yatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka, mu gihe umutekano n’ibikorwa byo kwita ku bakomeretse byihutirwa. Abakomeretse bose bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bahabwe ubufasha bwihuse.

Nyuma y’iyi nkuru ibabaje, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Ndayishimiye Samson, yasabye abari i Rwamagana gufata umwanya wo kwibuka abaguye mu mpanuka.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, yashimangiye ko abakoresha imihanda bagomba gukurikiza amategeko, mu gihe abakunzi b’isiganwa nabo bagomba kuba maso no kwirinda ibyago.

Yagize ati: “Twababajwe n’amakuru y’abantu babuze ubuzima muri aka gace ka mbere ka Tour du Rwanda, ariko nanone tugasaba abakoresha umuhanda kwitonda, n’abakurikira isiganwa bakaba maso mu gihe bari gushyigikira abakinnyi. Turihanganisha imiryango yabuze ababo, tunifuriza abakomeretse gukira vuba.”

Nubwo etape ya mbere yamenyekanye ku mpanuka, umukino w’amagare ntiwacitse intege. Itamar Einhorn, Umunya-Israel ukinira UCI ProTeam NSN Cycling Team, ni we wegukanye intsinzi y’uyu munsi, ahita anambara umwambaro w’umuhondo. Yakurikiwe na Hodei Gabina Munoz wa Soudal Quick-Step Devo Team na Mewael Girmay wa Istanbul Team.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Umuhanda wanyereye ugora abakinnyi
Impanuka yabaye nta mukinnyi wayiguyemo
Abakomerekeye mu mpanuka bagiye kwitabwaho n’abaganga

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui