Abahoze mu mutwe wa FDLR bagiye gukina n’ikipe ya Musanze FC mu mukino udasanzwe

Igikorwa kidasanzwe gihuza siporo n’ubwiyunge kigiye kubera mu Karere ka Musanze, aho abahoze ari abarwanyi mu mutwe wa FDLR bazahura n’ingimbi z’ikipe ya Musanze FC mu mukino wa gicuti uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe kuri Stade Ubworoherane.

Ni umukino wateguwe na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare (RDRC), igamije gufasha aba basore basoje amasomo mu kigo cya Mutobo, icyiciro cya 76, gukomeza urugendo rwo kwinjira mu buzima busanzwe binyuze mu bikorwa bibahuza n’abandi banyarwanda.

Aba bahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bageze ku rwego rwo kwitabira ibikorwa byubaka igihugu, aho siporo ibaye ikiraro cyo kubafasha kwisanga mu muryango nyarwanda no kongera icyizere cy’ejo hazaza.

Abateguye iki gikorwa bagaragaza ko uyu mukino utagamije gusa imyidagaduro, ahubwo ugamije gutanga ubutumwa bwimbitse bwo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, no gushishikariza aba banyarwanda gusangira n’abandi ibikorwa by’iterambere.

Ni muri urwo rwego kandi RDRC yasabye abaturage by’umwihariko abatuye mu Karere ka Musanze kuzitabira ari benshi, kuko kwinjira kuri Stade Ubworoherane ari ubuntu, bityo bakaza gushyigikira aba basore mu ntambwe nshya barimo gutera.

Iki gikorwa kije cyiyongera ku zindi gahunda zigamije gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, aho siporo igenda igira uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe, gusana ibikomere byatewe n’amateka mabi, no gutanga icyizere cy’ubuzima bushya bushingiye ku mahoro n’iterambere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui