Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo n’abari muri FDLR, basabwe kugira uruhare rufatika mu kubaka igihugu no kurwanya ibinyoma bikomeje gukwirakwizwa ku Rwanda, nyuma yo gusezererwa ku mugaragaro basubizwa mu buzima busanzwe.
Ni mu muhango wabaye ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe, aho icyiciro cya 76 cy’abagera kuri 214 basoje amahugurwa yaberaga mu kigo cya Mutobo, gitegurwa na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC).
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yasabye aba banyarwanda guhindura imyumvire, bakirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bagashyira imbere ubumwe n’ubudaheranwa.
Yagize ati: “Mukwiye kuba intumwa nziza, mukangurira bagenzi banyu mwasize mu mashyamba ya Congo kurambika intwaro hasi bagataha, kandi mukagira uruhare mu kunyomoza ibinyoma abaharabika u Rwanda bakomeje gukwirakwiza.”
Yongeyeho ko ubumenyi bahawe bukwiye kubafasha kwiteza imbere no kwinjira mu cyiciro cy’abishoboye, binyuze mu gukora cyane no kwirinda imyitwarire mibi irimo ubusinzi n’ibiyobyabwenge.
Ku ruhande rwa RDRC, Umuyobozi wayo Nyirahabineza Valerie, yatangaje ko mu basezerewe harimo abahoze ari abasirikare 178, barimo abagore barindwi. Yavuze ko kuva gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe yatangira, hamaze gusezererwa abantu barenga ibihumbi 12.
Yagaragaje ko benshi mu basezerewe bakomoka mu turere twegereye umupaka wa Congo, cyane cyane mu Karere ka Rubavu, aho urubyiruko rukunze gushukwa n’imitwe yitwaje intwaro rukambutswa byoroshye.
Ati: “Turifuza ubufatanye bw’Abanyarwanda bose mu gukangurira urubyiruko kwirinda ababashuka, bagahitamo inzira y’iterambere aho kujyanwa mu mashyamba.”
Bamwe mu basezerewe bagaragaje uko ubuzima bwo mu mashyamba ya Congo bwari bumeze, ndetse banavuga uburyo ingengabitekerezo y’urwango yakwirakwizwaga, cyane cyane ku bijyanye no kwigisha ko hari abo bagomba gufata nk’abanzi.
Niyonzima Jean Damascene, umwe mu basezerewe, yavuze ko hari uburyo bakoranaga n’abanye-Congo bagashyirwa mu mitwe nka Nyatura, bagahabwa inyigisho z’urwango zibashora mu bikorwa by’urugomo.
Yagize ati: “Twabibaga urwango mu basirikare, tukabumvisha ko Umututsi ari umwanzi wabo mukuru. Ibyo byatumye iyo ngengabitekerezo ikomeza gukwira.”
Yongeyeho ko gukuraho iyo myumvire bizasaba imbaraga za buri wese, harimo gukangurira abari mu mashyamba gutaha no gusubira mu buzima busanzwe.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Uwera Jean Maurice, na we yasabye aba batahutse kwakira neza amahirwe bahawe yo kongera kuba Abanyarwanda byuzuye, nyuma y’imyaka myinshi bamaze mu buzima bubi bwo mu mashyamba.
Yagize ati: “Imvugo z’urwango n’amacakubiri nta cyo zabagejejeho. Igihe kirageze ngo muhitemo inzira y’iterambere, mufatanye n’abandi kubaka igihugu cyanyu.”
Muri rusange, ubuyobozi bw’u Rwanda bwagaragaje ko bukomeje gushyira imbaraga mu kwakira abatahutse, kubigisha no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe, ari na ko bushimangira ko amahoro n’umutekano by’igihugu ari inshingano za buri muturage.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

