Amagambo aherutse gutangazwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yongeye guteza impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bayafashe nko gusuzugura abagore, abandi bakayata nk’urwenya rutagomba gufatwa nk’icyemezo cya politiki.
Ku wa 23 Mutarama 2026, Gen. Muhoozi abinyujije ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), yatangaje ubutumwa bugira buti: “Byamaze kwemezwa na siyansi ko abagore badafite ‘Nyash’ babyara abana b’ibigoryi.” Aya magambo yahise asakara henshi ku mbuga nkoranyambaga, atangira kwibazwaho cyane n’abakoresha izo mbuga.
Mu masaha make, abantu babarirwa mu magana batangiye gutanga ibitekerezo bitandukanye. Hari ababyakiriye nk’urwenya rusanzwe, bamwe na bo bagasubiza mu magambo atebya, mu gihe abandi bagaragaje ko amagambo nk’ayo atakabaye atangazwa n’umuntu ufite inshingano zikomeye zo kuyobora igisirikare cy’igihugu.
Joshua Ndenge, umwe mu bakoresha X, yanenze bikomeye ayo magambo, avuga ko atari ay’umuyobozi ukomeye. Yagize ati: “Uri umusirikare mukuru bwoko ki usuzugura abagore n’ubusugire bwabo? Ibi si ibisanzwe ku muntu uri ku rwego rwawe.” Ubutumwa bwe bwakiriwe n’abandi benshi bamushyigikira.
Lugoobe Nelson we yagaragaje impungenge zishingiye ku hazaza h’igihugu mu gihe Gen. Muhoozi yaba ayoboye Uganda. Yanditse ati: “Niba aya ari amagambo ushoboye gutangaza, ntabwo ari ukuyobora Uganda. Ubaye perezida, nahitamo guhunga igihugu cyangwa nkaharanira ubwisanzure.”
Abenshi mu batanze ibitekerezo bahurije ku kuba urwego rwa Gen. Muhoozi rumusaba kwitwararika cyane amagambo atangaza mu ruhame. Bamwe bagiye kure bamubwira ko amagambo nk’ayo ashobora kubabaza abagore bo mu muryango we bwite, abo mu ishyaka riri ku butegetsi rya NRM, ndetse n’abaturage muri rusange.
Si ubwa mbere Gen. Muhoozi ateje impaka nk’izi. Mu bihe byashize, yagiye atangaza amagambo anyuranye ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma Perezida Yoweri Kaguta Museveni, se, rimwe na rimwe agira uruhare mu kugorora cyangwa gusobanura ibyo umuhungu we yavuze, mu rwego rwo guhosha umwuka mubi mu gihugu no hanze yacyo.
Ibi byongeye gutuma hibazwa ku bushobozi bwa Gen. Muhoozi mu bya politiki, cyane cyane ko amazina ye ahora avugwa mu bashobora kuyobora Uganda mu gihe kiri imbere.
Bamwe bemeza ko amagambo nk’aya agaragaza kudashyira mu gaciro no kutitegura inshingano za politiki, mu gihe abandi bavuga ko ari umuntu uzi gukoresha imbuga nkoranyambaga, kandi amagambo ye akenshi aba agamije gutera impaka aho kuba gutanga imyanzuro ikomeye.
Mu gihe impaka zigikomeje, abasesenguzi mu bya politiki bagaragaza ko amagambo y’abayobozi bakuru, cyane cyane abafite ijambo rikomeye mu gihugu, agira ingaruka ku isura y’igihugu no ku cyizere abaturage babafitiye. Bityo, basaba ko ubuyobozi bwose bwakoresha imvugo irangwa n’ubwitonzi n’icyubahiro, cyane cyane ku ngingo zireba imibereho n’ubusugire bw’abantu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

