Abacuruzi b’Abashi Bashimuswe Banakorerwa ibya Kinyamaswa Bazira Kujyana Ibicuruzwa Ahatuye Abanyamulenge

Ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa abasivili mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje gufata indi ntera, aho amakuru ava mu gace ka Minembwe agaragaza ishusho iteye impungenge y’umutekano muke, ivangura n’ibikorwa bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.

Abacuruzi batatu bo mu bwoko bw’Abashi ni bamwe mu baheruka kugirwaho ingaruka n’ibi bikorwa, nyuma yo gushimutwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi.

Aya makuru avuga ko bafatiwe mu gace ka Kipupu, kari muri Secteur ya Itombwe, teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bashinjwa kuba barajyanaga ibicuruzwa mu bice bituwe n’Abanyamulenge.

Kwamamaza ibikorwa by’ubucuruzi byari bisanzwe bikorwa hagati y’uturere twa Bijombo, Ndondo na Minembwe byahindutse impamvu yo gukurikiranwa no gufatwa, aho abo bacuruzi bashinjwe gufasha abaturage kubona ibikoresho by’ibanze.

Amakuru ava mu baturage n’abakurikirana iby’umutekano muri aka gace yerekana ko hari gahunda igenda igaragara yo gukumira ibicuruzwa byose byerekezwa mu bice bituwe n’Abanyamulenge. Ibi bamwe babifata nk’uburyo bwo kubashyira mu kato, kubabuza uburenganzira ku mibereho isanzwe, ndetse no kubaca intege mu buryo bw’ubukungu n’imibereho.

Ibi bikorwa si bishya muri utu duce, kuko Minembwe, Mikenke, Mibunda, Ndondo, Rurambo na Bibogobogo bimaze igihe bivugwamo ibitero n’ihohoterwa byibasira abaturage b’Abanyamulenge.

Abatuye muri utu duce bavuga ko bakomeje gutakaza ubuzima n’imitungo, mu gihe bamwe bavuga ko hari umugambi wo kubirukana ku butaka bwabo no kubima uburenganzira bwo kubaho mu mutekano nk’abandi baturage.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui