Umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo uri mu bagezweho mu njyana ya R&B, yatangaje ko atiyumvisha uko ageze ku myaka 37 akiri ingaragu, nubwo yigeze kurota kubaka urugo akiri muto.
Mu kiganiro aheruka kugirana na Graham Bensinger, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo “Talk Dirty”, “Whatcha Say” na “It Girl”, yavuze ko ubuzima yanyuzemo mu rukundo bwahinduye byinshi ku myumvire ye ku rushako.
Yasobanuye ko akiri muto yatekerezaga ko gushaka bizamworohera kandi ko byari mu nzozi ze z’ibanze, ariko uko imyaka yagiye ishira agenda abona ibintu bitandukanye byatumye agenda agira impungenge zo gufata icyemezo gikomeye cyo kurushinga.
Jason Derulo yavuze ko yabonye ingo nyinshi zisenyuka ndetse n’abashakanye batandukana, ibintu byamugizeho ingaruka zikomeye mu mitekerereze ye.
Yongeyeho ko hari n’ibyo yiboneye ubwe mu mibanire y’abantu, birimo abagore basiga abo bashakanye bagakurikira abandi bagabo, ibintu byatumye arushaho gutekereza kabiri mbere yo kwinjira mu rushako.
Ati: “Natekerezaga ko nzashaka umwe mu bakobwa nateretaga, sinigeze ntekereza ko nageza kuri iyi myaka nkiri ingaragu. Ariko nabonye byinshi byatumye mpindura uko mbibona.”
Mu mateka y’urukundo rwe, Jason Derulo yigeze kugirana umubano ukomeye n’umuhanzikazi Jordin Sparks, gusa baza gutandukana mu 2014.
Nyuma y’aho, mu 2021, yabyaranye na Jena Frumes, ariko urukundo rwabo ntirwamaze igihe kuko batandukanye hashize amezi atanu gusa bibarutse umwana wabo w’umuhungu.
Nubwo atarafata icyemezo cyo kurushinga kugeza ubu, amagambo ya Jason Derulo agaragaza ko atigeze ahagarika inzozi zo kuzubaka urugo, ahubwo ko ari kwitonda bitewe n’amasomo akomeye yakuye mu buzima bwe bw’urukundo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


