Perezida Trump yatangaje ko ahagaritse ibitero kuri Iran.

Mu gihe isi yari ihanze amaso intambara ishobora gukwira mu Burasirazuba bwo Hagati, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yasubitse ibitero byari bigamije ibikorwa remezo by’ingufu bya Iran mu gihe cy’iminsi itanu, nyuma y’ibiganiro yavuze ko byagenze neza hagati y’impande zombi.

Ibi byatangajwe nyuma y’igihe gito impande zombi zari zimaze zisa n’izigana ku ntambara yeruye, aho Amerika yari yahaye Iran amasaha 48 yo gufungura inzira y’ingenzi ya peteroli izwi nka Strait of Hormuz, bitaba ibyo igaterwa.

Trump avuga ko Amerika yagiranye ibiganiro ‘byiza cyane kandi bitanga umusaruro’ na Irani ku bijyanye no guhagarika intambara

Perezida wa Amerika avuga ko ubutegetsi bwe bwagiranye ibiganiro “byiza cyane kandi bitanga umusaruro ku bijyanye no gukemura burundu intambara zacu mu Burasirazuba bwo Hagati” na Irani mu minsi ibiri ishize.

Ati: “Nshingiye ku mivugire n’ijwi ry’ibi biganiro byimbitse, birambuye kandi byubaka, nategetse ishami ry’intambara gusubika ibitero byose bya gisirikare ku nganda z’amashanyarazi za Irani n’ibikorwa remezo by’ingufu mu gihe cy’iminsi itanu, bitewe n’uko inama n’ibiganiro bikomeje kugenda neza,” ibi yabivuze mu nteruro zose ku rubuga rwe rwa Truth Social.

Amakuru aturuka i Tehran agaragaza ko Iran ishobora kwemera ibiganiro, ariko isaba ko habaho kwizezwa guhamye ko itazongera kugabwaho ibitero. Abayobozi b’iki gihugu bavuga ko iyi ntambara bayishyizwemo ku gahato, kandi ko badashaka kuyikomeza igihe kirekire.

Nubwo Perezida Trump yavuze ko ibiganiro biri kuba, hari amakuru anyuranye aturuka mu bitangazamakuru byo muri Iran avuga ko nta biganiro byabayeho haba ku buryo butaziguye cyangwa buziguye. Hari n’abavuga ko Amerika yasubiye inyuma nyuma y’uko Iran itangaje ko ishobora kwibasira ibikorwa by’ingufu mu karere kose no muri Israel.

Mu gihe hari icyizere cy’ibiganiro, ingabo za Israel zatangaje ko zagabye ibitero bishya mu murwa mukuru wa Iran, Tehran. Kugeza ubu, nta gisubizo kiratangazwa ku mugaragaro n’ubutegetsi bwa Iran ku cyemezo cya Trump cyo gusubika ibitero.

Ibi bikomeje gutuma impungenge ziyongera, kuko bishobora gusubiza inyuma ibyo biganiro byari bitangiye gutanga icyizere.

Mu rwego rwo gukumira ko ibintu birushaho kuzamba, ibihugu byinshi byatangiye ibikorwa bya dipolomasi. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Oman, Badr Albusaidi, yavuze ko igihugu cye kiri gukora ibishoboka byose kugira ngo ubwikorezi bwo mu nyanja yo mu kigobe cya Perse bukomeze kugenda neza.

Yagaragaje ko iyi ntambara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi, cyane cyane bitewe n’akamaro k’umuhora wa Hormuz inyuzwamo hafi kimwe cya gatanu cya peteroli ikoreshwa ku isi.

Icyemezo cya Trump cyo gusubika ibitero cyahise kigira ingaruka ku isoko rya peteroli, aho igiciro cyayo cyahise kigabanuka cyane nyuma yo kuzamuka bikabije mu minsi ishize.

Ibi byatewe n’uko mbere Iran yari yatangiye kwibasira amato, bigatuma inzira ya Hormuz isa n’ifunze, ibintu byatumye igiciro cya peteroli kirenga amadolari 100 ku ngunguru.

Nubwo hari icyizere cy’amahoro, abasesenguzi bavuga ko ibintu bikiri mu rujijo. Impamvu ni uko hari amakuru anyuranye ku bijyanye n’ibiganiro, ndetse n’ibikorwa bya gisirikare bikomeje ku ruhande rwa Israel.

Icyakora, kuba Amerika yahisemo gusubika ibitero byayo mu gihe cy’iminsi itanu, bifatwa nk’intambwe ikomeye ishobora gutuma ibiganiro byongera kubyara umusaruro, aho isi yose itegereje kureba niba hazaboneka umuti urambye w’iki kibazo.

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui