Umutekano mu Mujyi wa Uvira, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ukomeje kuba mubi cyane nyuma y’ibikorwa bishya by’ingabo za Leta (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo, birimo kugaruka kw’abacancuro b’abanyamahanga ndetse n’Ingabo z’u Burundi zamaze kwinjira muri uyu mujyi wari uherutse gufatwa n’Ihuriro AFC/M23.
Amakuru aturuka ku bakurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa RDC aravuga ko abacancuro bakomoka mu Burayi bongeye kugaragara mu Mujyi wa Uvira, aho bakorana bya hafi n’ingabo za FARDC mu bikorwa byo gucunga umutekano. Ibi bibaye nyuma y’uko AFC/M23 yari yafashe uyu mujyi iwuvuyemo ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigakurikirwa n’uko FARDC n’imitwe iyishyigikiye, irimo Wazalendo, basubiye kuwufata.
Guhera ku wa Gatatu w’iki cyumweru, amakuru menshi yizewe yemeza ko abo bacancuro bagenda bari kumwe n’abasirikare ba FARDC mu marondo akorwa mu bice bitandukanye bya Uvira. Hari n’amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abo bacancuro bari mu modoka z’igisirikare cya RDC bari kumwe n’abasirikare ba Leta, ibintu byakomeje guteza impaka n’impungenge ku rwego rw’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Bamwe mu bakurikirana ibibera muri aka karere bavuga ko aba bacancuro baba ari Ababiligi, nubwo nta tangazo ryemewe rirabivuga ku mugaragaro. Aya makuru yakomeje guteza kwibaza ku ruhare rwabo nyarwo, ku nyungu baharanira, no ku ngaruka ubu bufatanye bushobora kugira ku mutekano w’abaturage ba Uvira n’akarere kose.
Gukoresha abacancuro mu ntambara zo mu burasirazuba bwa RDC si inkuru nshya. Mu ntangiriro za 2025, ubwo umutwe wa M23 wafataga Umujyi wa Goma, hari abacancuro bafashaga FARDC bafashwe mpiri n’uyu mutwe, nyuma banyuzwa mu Rwanda mbere yo gusubizwa mu bihugu byabo byo ku Mugabane w’u Burayi. Icyo gihe, iki kibazo cyari cyarateje impaka ndende ku bijyanye n’uko RDC yubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga intambara.
Byongeye kandi, mu kwezi kwa Cyenda 2025, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC, Jacquemain Shabani Lukoo Bihango, yigeze kwemeza ku mugaragaro ko igihugu cye gikomeje gukoresha abacancuro. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yakoresheje izina “Black Water”, umutwe uzwi cyane w’abacancuro b’Abanyamerika, amagambo yahise anengwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko bitangaje kandi biteye impungenge kubona umuyobozi wa Leta yishimira gukoresha abacancuro, mu gihe bizwi ko iyo myitwarire ihabanye n’amahame n’amasezerano mpuzamahanga agenga umutekano n’intambara.
Mu gihe ibi byose bikomeje, andi makuru yemeza ko Ingabo z’u Burundi na zo zasubiye mu Mujyi wa Uvira. Izi ngabo zinjiye zinyuze ku mupaka wa Kavimvira, aho zasanze FARDC n’inyeshyamba za Wazalendo bakorana, nyuma y’iminsi mike AFC/M23 ivuye muri uyu mujyi.
Amakuru aturuka muri sosiyete sivile avuga ko mu gitondo cyo ku wa Gatatu, Ingabo z’u Burundi zari ziteraniye kuri rond-point ya Kavimvira, mbere yo koherezwa mu bice bitandukanye by’ingenzi by’umujyi wa Uvira no ku muhanda uhuza uyu mujyi n’Ikibaya cya Rusizi.
Umwe mu baturage wavuganye n’itangazamakuru yavuze ko izi ngabo zaje kongerera imbaraga inzira yo mu Kibaya cya Rusizi kugera Kiliba, mu gihe izindi ngabo zamaze koherezwa mu gace ka Makobola. Aya makuru avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 baba barasubiye inyuma berekeza i Sange, mu birometero hafi 30 uvuye mu Mujyi wa Uvira.
Kugaruka kw’Ingabo z’u Burundi bisobanurwa nk’igikorwa cyo kongerera ingufu ibirindiro bya FARDC na Wazalendo, hagamijwe kwitegura mu gihe imirwano yakongera kubura, no gukumira ko Uvira yakongera gufatwa na AFC/M23.
Nyamara, kugaruka kwa FARDC n’abo bafatanyije muri uyu mujyi ku wa 18 Mutarama 2026 kwaherekejwe n’ibirego bikomeye by’ihohoterwa. Abatangabuhamya benshi bavuganye n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, barimo Human Rights Watch (HRW), bemeje ko habayeho ibikorwa by’ubusahuzi no gusenya imitungo y’abaturage, cyane cyane iy’Abanyamulenge, ndetse n’imitungo ya Leta.
Kubera izi mpungenge z’umutekano, imiryango myinshi y’Abanyamulenge yahungiye i Kamanyola, agace kari mu maboko ya AFC/M23, aho bavuga ko hizewe umutekano kurusha mu Mujyi wa Uvira.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

