Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo n’umugore bari bayishyiriye ruswa

Polisi y’u Rwanda (RNP) mu Ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi umugabo w’imyaka 56 n’umugore w’imyaka 65, nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gutanga ruswa ku nzego z’umutekano, mu rwego rwo kwirinda gukurikiranwa ku byaha byo kwenga no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge.

Aba bombi bafatiwe mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana, mu Karere ka Ruhango, ku wa 21 Mutarama 2026, mu gikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa Polisi, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, bagize uruhare rukomeye mu gutanga amakuru ku gihe.

Amakuru atangazwa na Polisi avuga ko aba bakekwa bafatiwe mu bikorwa byo kwenga no gucuruza inzoga itemewe izwi ku izina ry’Igikwangari, ingana na litiro 780. Nyuma yo gufatwa, bakekwaho kuba baragerageje gutanga ruswa ingana n’ibihumbi 50 Frw ku nzego z’umutekano, mu rwego rwo kwitambika ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko.

Polisi yabaguye gitumo bari mu bikorwa byo gucuruza iyo nzoga itemewe, ihita ibafata, inzoga zisangwa ahabera icyo gikorwa zihita zimenwa mu ruhame, mu rwego rwo kurinda ko zagira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yatangaje ko aba bombi bahise bajyanwa gufungwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana, mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ryimbitse ku byaha bakekwaho.

Yagize ati: “Abafashwe ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Byimana, kandi iperereza rirakomeje kugira ngo hakurikizwe amategeko.”

CIP Kamanzi Hassan yongeye kwibutsa abaturage ko gutanga cyangwa kwakira ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, asaba buri wese kwirinda bene iyo migirire ishobora guteza umutekano mucye n’akarengane mu baturage.

Yanihanangirije kandi abishora mu bikorwa byo kwenga, gucuruza no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, agaragaza ko ari ibikorwa bihungabanya ubuzima bw’abantu, bigatera indwara n’ibindi bibazo by’umutekano n’imibereho myiza.

Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye aba bakekwaho ibyaha bafatwa, inasaba abaturage gukomeza kwimakaza umuco wo gutangira amakuru ku gihe, kuko bifasha gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano n’ubuzima bw’abaturarwanda.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui