Uganda: Janet Museveni ashobora kutarahira muri Guverinoma nshya mu gihe ibibazo by’ubwenegihugu bikomeje kuzamura urujijo

Uganda iri mu bihe bidasanzwe bya politiki nyuma y’itangazwa rya Guverinoma nshya ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, aho ibibazo bibiri bikomeye byatangiye gukurura impaka mu gihugu hose.

Ku ruhande rumwe hari kutaboneka kwa Janet Kataaha Museveni, umugore wa Perezida ndetse n’umwe mu bagenwe ku mwanya wa Minisitiri w’Uburezi na Siporo, mu gihe ku rundi ruhande hari urujijo rwatewe n’ibibazo by’ubwenegihugu burebana n’abayobozi bamwe bagizwe abagize Guverinoma.

Mu gihe ku wa Mbere tariki ya 8 Kamena 2026 hateganyijwe umuhango wo kurahiza abagize Guverinoma nshya mu biro by’Umukuru w’Igihugu biherereye i Entebbe, amaso y’abaturage n’abasesenguzi ba politiki akomeje kwibanda kuri Janet Museveni, umaze igihe atagaragara mu ruhame.

Uyu mugore wa Perezida Museveni yari yarashyizwe ku rutonde rw’abagombaga kugenzurwa no kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko mbere yo gutangira inshingano nshya. Ku wa 1 Kamena 2026 yagombaga kwitaba Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo hasuzumwe kandidatire ye nk’uko biteganywa n’amategeko, ariko ntiyitaba.

Nyuma yaho gahunda ye yimuriwe ku wa 2 Kamena 2026 kugira ngo yongere ahabwe amahirwe yo kwisobanura no kwemezwa, ariko na bwo ntiyaboneka. Ibi byatumye abagize Inteko Ishinga Amategeko bafata umwanzuro ko adashobora kwemezwa mu gihe atakwitaba imbonankubone cyangwa ngo akoreshe uburyo bw’ikoranabuhanga bwemewe n’amategeko.

Kutaboneka kwe kwakomeje guteza urujijo cyane cyane ko ari umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye muri politiki ya Uganda. Mu myaka myinshi ishize, Janet Museveni yabaye umwe mu bayobozi bakomeye bagize Guverinoma ya Perezida Museveni, ndetse akagira uruhare runini mu miyoborere y’igihugu.

Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda byatangaje ko impamvu ishobora kuba iri inyuma y’uku kutaboneka kwe yaba ifitanye isano n’uburwayi. Byagaragaye ko Janet Museveni atongeye kugaragara mu ruhame kuva muri Werurwe 2026.

Aya makuru yaje gushimangirwa n’uko atitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Museveni wabaye ku wa 12 Gicurasi 2026, kimwe n’ibirori by’ubukwe bw’umwuzukuru we, ibintu byafashwe nk’ibidasanzwe ku muntu wari usanzwe agaragara mu bikorwa bikomeye by’umuryango n’ibya Leta.

Mu gihe abaturage bakomeje kwibaza niba azaboneka ku munsi wo kurahira kwa Guverinoma nshya, hari n’abibaza niba ashobora gukomeza inshingano ze mu gihe uburwayi bwaba bukomeje kumugora.

Ibi bibaye mu gihe Perezida Museveni yitegura kuyobora Guverinoma nini igizwe n’abayobozi 83. Muri abo, 81 bamaze kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, mu gihe umwe ari Dr. Lawrence Muganga ataremezwa kubera ibibazo bifitanye isano n’ubwenegihugu bwe. Janet Museveni na we ntiyigeze yitaba Inteko kugira ngo asuzumwe.

Nubwo ikibazo cya Janet Museveni gikomeje kuvugisha benshi, hari ikindi kibazo gikomeye kirimo gukurikirwa hafi n’inzego za Leta n’abanyamategeko. Iki kibazo gifitanye isano n’ubwenegihugu bw’abayobozi bamwe bagizwe abagize Guverinoma nshya.

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye za Leta agaragaza ko abanyamategeko ba Leta bari gukora isuzuma ryimbitse ku bijyanye n’amategeko agenga abantu bafite cyangwa bahoze bafite ubwenegihugu bw’ibindi bihugu.

Icyo bari kureba ni ukumenya niba kuba umuntu yaratangiye inzira zo kwanga ubwenegihugu bw’amahanga bihagije kugira ngo yemererwe gutangira inshingano za Minisitiri, cyangwa niba agomba kubanza kubona icyemezo cya nyuma gitangwa n’igihugu yari afiteho ubundi bwenegihugu.

Iki kibazo cyibasiye cyane abayobozi bane bagizwe abagize Guverinoma nshya. Abo ni Shartsi Kutesa Musherure wagenwe nk’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari iciriritse, Calvin Echodu wagenwe nk’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Adonia Ayebare wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ndetse na Dr. Lawrence Muganga wagenwe nk’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Umutekano mu Gihugu.

Nk’uko amakuru atandukanye abigaragaza, kugeza ku Cyumweru nyuma ya saa sita abo bayobozi bari batarahabwa ubutumire bwo kwitabira umuhango wo kurahira.

Amakuru avuga ko Shartsi Kutesa Musherure, Calvin Echodu na Adonia Ayebare bari bafite ubwenegihugu bwa Uganda n’ubwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe Dr. Lawrence Muganga we yari afite ubwenegihugu bwa Uganda, u Rwanda na Canada.

Ibi byakuruye impungenge muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta, aho bamwe mu bayobozi bagaragaje ko kurahiza abantu batararangiza neza gahunda yo kwanga ubwenegihugu bw’amahanga bishobora kuzateza ibibazo by’amategeko nyuma.

Impaka zashimangiwe n’ibyatangajwe na Perezida wungirije w’Inteko Ishinga Amategeko, Thomas Tayebwa, ubwo yasobanuraga ibyavuye mu igenzura ryakozwe ku bakandida bagombaga kujya muri Guverinoma.

Tayebwa yavuze ko habonetse abakandida batatu bafite ubwenegihugu bubiri ndetse n’undi umwe ufite ubwenegihugu burenze bubiri. Yasobanuye kandi ko Inteko yakoranye n’inzego z’umutekano mu kugenzura ibyangombwa byabo, igasanga hari ibikorwa byo kwanga ubwenegihugu bw’amahanga byari byaratangiye mbere yo kwemezwa kwabo.

Gusa ikibazo gikomeje kuba ingorabahizi ni ukumenya igihe nyacyo kwanga ubwenegihugu bw’amahanga bitangira kugira agaciro mu mategeko. Hari abemeza ko gutanga ubusabe bihagije, mu gihe abandi bavuga ko hagomba kubanza kuboneka inyandiko ya nyuma itangwa n’igihugu bireba.

Dr. Lawrence Muganga ni umwe mu bayobozi iki kibazo cyibasiye cyane. Kandidatire ye ntiyemejwe na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kwemeza abayobozi nyuma y’uko havutse impungenge zijyanye n’ubwenegihugu bwe bwinshi.

Amakuru aturuka muri Leta avuga ko dosiye ye yamaze gushyikirizwa Perezida Museveni kugira ngo hafatwe icyemezo cya nyuma ku birebana n’aho ikibazo cye kigeze.

Kugeza ku mugoroba wo ku Cyumweru, nta rwego rwa Leta rwari rwatangaje ku mugaragaro umwanzuro wa nyuma ku birebana na Janet Museveni cyangwa se abayobozi bafite ibibazo by’ubwenegihugu.

Abasesenguzi ba politiki muri Uganda bavuga ko niba ibisubizo by’amategeko bitaraboneka mbere y’umuhango wo ku wa Mbere, bishobora gutuma habaho uburyo budasanzwe bwo kurahiza Guverinoma, aho bamwe mu bayobozi bazarahira bagahita batangira inshingano zabo, mu gihe abandi bazategereza ko ibibazo byabo bibanza gukemurwa.

Ibi byose byatumye umuhango wo kurahiza Guverinoma nshya ya Perezida Museveni uba umwe mu byiciro bya politiki bikurikiranywe cyane muri Uganda muri uyu mwaka.

Kutaboneka kwa Janet Museveni, umwe mu bantu bakomeye cyane muri Guverinoma, hamwe n’impaka zikomeye ku birebana n’ubwenegihugu bw’abayobozi bamwe, byatumye ejo hazaza h’ikorwa ry’uyu muhango riba ikibazo gikomeje gukurura amatsiko y’abaturage benshi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *